20°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

NPC-Rwanda: Umwaka w’imikino  y’abafite ubumuga   washeshwe

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 18-07-2020 saa 21:43:36
Amarushanwa y’imikino yose y’abafite ubumuga muri uyu mwaka wa 2019-2020 ntabwo akibaye kubera COVID-19

Kubera icyorezo cya Koronavirusi kibasiye Isi, muri Komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda “NPC-Rwanda” bafashe umwanzuro wo gusesa  amarushanwa y’imikino  yose y’abafite ubumuga y’uyu mwaka wa 2019-2020.

Ibi ni ibyavuye mu  nama  y’ubutegetsi  ya NPC Rwanda yateranye tariki 12 Nyakanga 2020. Iyi nteko yafashe  ikemezo  cyo gusesa uyu mwaka w’imikino kubera impamvu eshatu  zirimo ko  imikino yari isigaye itarakinwa muri siporo zitandukanye yari myinshi ku buryo iyo hafatwa umwanzuro wo kuyisoza yari gutuma shampiyona y’umwaka wa 2020-2021 yatangira itinze.

Muri Gicurasi  2020,  ubuyobozi bwa NPC Rwanda bwagiranye ibiganiro n’abahagarariye imikino y’abafite ubumuga mu turere twose hagamijwe kurebera hamwe niba uturere twiteguye kongera kwitabira imikino igihe yaba isubukuwe, bigaragara ko uturere umunani ari two twari twiteguye.

Umunyamabanga mukuru wa NPC Rwanda, Dr. Mutanga Dieudonné yagize ati :  “Twasanze uturere umunani atari two twakomezanya gusa dufata ikemezo cyo gusesa umwaka w’imikino kuko byaba ari ugukomezanya n’abifite tukirengagiza abagize ibibazo by’ubukungu byatewe n’iki cyorezo.”

Indi mpamvu yatumye uyu mwaka w’imikino useswa ni uko hari impungenge z’uko imigendekere y’amarushanwa itari kuba myiza kubera imiterere y’imikino y’abafite ubumuga.

Muri NPC-Rwanda  bagaragaza ko  hagiye gutegurwa ingamba zigendanye n’ibihe Isi yose irimo kugira ngo imikino y’umwaka wa 2020-2021 izategurwe hagendewe ku ngamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19. Bidahindutse uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021 wazatangira mu Kwakira 2020.

Umurwayi wa mbere wa Covid-19 yagaragaye mu Rwanda tariki 14 Werurwe 2020 nyuma kuva  tariki 15 Werurwe 2020 imikino ihita isubikwa. Kugeza ubu hari imikino imwe n’imwe yakomorewe cyane cyane  ikinwa n’abakinnyi ku giti cyabo gusa ni imyitozo ntabwo amarushanwa arakomorerwa.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.