17°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

NPC: Abahagarariye komite y’imikino y’abafite ubumuga mu turere  bahuguwe  ku kurengera umwana

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 10-07-2020 saa 21:06:52
Abitabiriye amahugurwa

Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2020 i Remera mu mujyi wa Kigali,  abahagarariye za komite y’imikino y’abafite ubumuga mu turere (DPSCO) bahuguwe  ku kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa.

Aya mahugurwa akaba yarateguwe na Komite y’igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda “NPC-Rwanda” ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga wa Laureus. Umuyobozi w’ishami rishinzwe uburenganzira bw’umwana mu nama y’igihugu y’abana, Hategekimana Lambert akaba ari  we watanze aya amahugurwa.

Abitabiriye amahugurwa babanje kuganira ku ngaruka icyorezo cya koronavirusi “Covid-19” cyagize ku bana bafite ubumuga bakora siporo aho zimwe mu zagaragajwe harimo kuba  byaratumye guhura kwabo bihagarara, gusabana no kuva mu bwigunge bikagabanuka ndetse n’ubukene bukiyongera  kuko hari amafaranga babonaga  igihe bakinnye  ariko ubu bakaba ntayo bakibona.

Hari kandi abana  ubumuga bwabo bwasubiye inyuma kubera kudakina, hari bamwe bahise bahagarika gukina kubera kutabona ibikoresho, amasezerano y’abakinnyi bamwe yarahagaritswe kubera ko amakipe yabo yahabwaga ingengo y’imari n’uturere none twarayigabanije.

Kubera ibi, hari  impungenge ko amakipe amwe ashobora kutazabona ubushobozi bwo kwitabira imikino ubwo izaba isubukuwe. Hari kandi hamwe bahuye n’ikibazo cya za kandagirukarabe zitorohereza abafite ubumuga n’ibindi byinshi.

Umuyobozi wa NPC-Rwanda, Murema Jean Baptiste  yavuze ko umwana ari mu byiciro by’abantu b’abanyantege nke kandi abantu benshi  bakaba badasobanukiwe ko hari ibikorwa bakora rimwe na rimwe ugasanga ni uguhohotera umwana.

Yagize ati : “ Impamvu twabatumiye  ni uko natwe muri NPC-Rwanda dufite inshingano yo guteza imbere imikino y’abafite ubumuga kandi muri iyo mikino harimo abana n’urubyiruko nabo bitabira kandi bakaba batuye mu turere dutandukanye.”

 Yakomeje avuga ko aba bahuguwe bifuje ko bagira ubumenyi bw’ibanze kuri bimwe umuntu  akora akaba ari uguhohotera umwana kuko hari ingero nyinshi zagiye zigaragara yaba imbere mu gihugu cyangwa hanze.

Murema yagize ati: “Turifuza rero ko muri siporo z’abafite ubumuga icyo kintu tugifatirana kugira ngo hatazagira umwana ufite ubumuga uhohoterwa kandi aba yaje agana siporo kugira ngo ave mu bwigunge cyangwa se nawe agire ibyo byishimo bya siporo.”

Muri iyi minsi imikino yarahagaritswe kubera icyorezo cya koronavirusi cyugarije Isi, umuyobozi wa NPC-Rwanda, Murema avuga  ku makuru bafite nta mukinnyi mu byiciro byose uragaragarwaho n’iki cyorezo gusa hari aho bumvise abafite ubumuga muri rusange  bafashwe. Akomeza avuga ko mu byo basabye abahuguwe harimo no gukomeza gufasha mu kumvisha abakinnyi, abatoza n’abandi ko bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo yatanzwe n’inzego z’ubuzima kugira ngo ntihazagire umukinnyi uhungabanywa nacyo.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.