NIRDA yatumije imashini ikora umutobe, ihabwa “ikora igikoma”

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 17-09-2020 saa 07:47:34

Mu mwaka wa 2017, ni bwo Ikigo k’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda (NIRDA) cyakiriye imashini zagombaga  gukora uruganda rutunganya umutobe w’ibitoki  mu Karere ka  Rwamagana harimo iyo gutunganya umutobe ukurwamo divayi.

Iyo mashini ikigezwa mu Rwanda yarageragejwe, bigaragara ko  ikora neza, ariko nyuma y’igihe gito itangira gutunganya ubushobozi bwayo, ku buryo yakoraga umutobe ufashe nk’igikoma udashobora kuvamo divayi yari ikenewe.

Ubuyobozi bwa NIRDA, bwagowe no gutanga ibisobanuro ku buryo icyo kigo cyatumije mu mahanga imashini yagombaga gukora umutobe, hanyuma ikaza guhindukamo ikora umutobe w’inteme umeze nk’igikoma gifashe.

Ubwo abayobozi ba NIRDA bitabaga Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC) mu gitondo cyo kukuri uyu wa Kane tariki 17 Nzeri 2020, batanze ibisobanuro ku mikoreshereze mibi y’imari n’umutungo bya Leta.

Abagize PAC n’abafatanyabikorwa bayo bari mu cyumba k’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, mu gihe ubuyobozi bwa NIRDA bwarimo kubazwa hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID19.

Depite Bakundufite Christine yasabye NIRDA gusobanura impamvu yatinze gushyira mu bikorwa umushinga wa “Banana Rwamagana” watwaye miriyari 1.198 z’amafaranga y’u Rwanda, wagombaga gutunganya umutobe ukomoka ku bitoki. Yabajije n’impamvu ibikoresho bishobora kumara imyaka bidakora.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa NIRDA Mukeshimana Claire, yasobanuye ko byatewe n’inyubako zatinze kubakwa, ariko nyuma hashyizwe ibikoresho hakorwa n’igeragezwa umutobe wa nyuma ngo ntiwaboneka, kubera ko bimwe mu bikoresho byari bihari bitari bifite ubushobozi, imashini yagombaga gukora umutobe igira ubushobozi buke bwo gukora igikoma.

Abagize Komisiyo ya PAC bahata ibibazo ubuyobozi bwa NIRDA ku micungire n’imikoreshereze bidahwitse by’umutungo wa Leta

Ati: “Imashini zatumijwe zarahageze imashini yagombaga gukora litiro ibihumbi 28 ku munsi, igira ubushobozi buke hanyuma ababishinzwe barazigenzura, aho kugira ngo umutobe usohoke hakaza igikoma gifashe.”

Avuga ko ikibazo cyabayeho ari ubumenyi buke bw’abatazi gukoresha izo mashini bigatuma zidakora neza.

Bikorimana Jean de Dieu ushinzwe igenamigambi muri NIRDA, asobanura ko rwiyemezamirimo yagombaga kuzana imashini ikora litiro ibihumbi 28 by’umutobe ku munsi, ariko azana imashini idashobora gukora umutobe.

Ati: “Twavuze ko tuzakira imashini ari uko zishobora gukora icyo zatumirijwe. Twumvaga uruganda ruzabona umutobe biturutse ku gikoma ariko ntibyashoboka.”

Avuga ko umwaka washize bananiwe kumvikana na rwiyemezamirimo bituma ahindura imashini yari yazanye ari na zo bakeka ko zizabageza kuri litiro ibihumbi 28 ku munsi.

Sebera Michel, Umunyamabanga uhoraho muri muri Minisitiri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yemera ko habayeho iteganyabikorwa ridahwitse hagati ya MINICOM na NIRDA ariko yongeraho ko uruganda rugiye gukora vuba.

Mukeshimana, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa NIRDA, yemeza ko abakoze amakosa mu itangwa ry’isoko ry’imashini barimo Mungaruriye Joseph wari Umuyobozi Mukuru wa NIRDA na Ndacyayisenga Vincent wari mu ishami rishinzwe gutanga amasoko ko bahanwe.

Avuga ko ukwezi kwa Nzeri 2020 kuzajya kurangira uruganda rukora kandi ko ejo ku wa Gatanu hazatangwa raporo igaragaza ko uruganda ruzakora.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa NIRDA Mukeshimana Claire

Ibisobanuro byatanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

5 Comments on “NIRDA yatumije imashini ikora umutobe, ihabwa “ikora igikoma””

  1. Birababaje rwose kubona igihugu duhomba akayabo k’amafaranga angana kuriya kubera imikorere idahwitse!
    Ese kuba abo bayobozi barahanwe nibura bagaruye ayo mafaranga?!
    Ese barongeye batumiza iyindi mashini cg iyo yambere yashoboraga gukora ni uko habuze ushoboye kuyikoresha?!

    Birababaje.

    1. Birababaje rwose kubona igihugu duhomba akayabo k’amafaranga angana kuriya kubera imikorere idahwitse!
      Ese kuba abo bayobozi barahanwe nibura bagaruye ayo mafaranga?!
      Ese barongeye batumiza iyindi mashini cg iyo yambere yashoboraga gukora ni uko habuze ushoboye kuyikoresha?!
      Birababaje

  2. It’s soo sad
    Ubu se koko muzongera mugure indi
    Ababigizemo uburangare buhombya twese
    Ubu kandi uwaliye ejawulo yamaze gucaho
    Birababaje

  3. Ni ikibazo ariko ubwo hashyizweho umuyobozi wundi twizereko agiye gukosora amakosa yakozwe na bamubanjirije.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.