20°C , Mostly cloudy with thundershowers | Kigali-Rwanda

Ngororero: Barasabwa kwirinda Koronavirusi batibagiwe n’izindi ndwara

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 24-03-2020 saa 15:59:54
Abanyarwanda barasabwa kwimakaza isuku cyane iy'intoki, mu rwego rwo kwirinda coronavirus

Abaturage bo mu Karere ka Ngororero barakangurirwa kwirinda icyorezo cya Koronavirusi bakurikiza amabwiriza bahabwa na Minisiteri y’ Ubuzima ariko bakanibuka gukumira izindi ndwara.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuzima muri kariya karere Mukamana Soline, avuga ko bakomeje gukangurira abaturage kwirinda Koronavirusi ariko bakibuka no gukumira izindi ndwara zirimo marariya, imirire mibi n’ izindi.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya yagize ati: “Ni ugukomeza gukangurira abaturage kwirinda kiriya cyorezo ndetse no kubahumuriza kugira ngo batiheba bakaba bakurizamo ubundi burwayi, no kubashishikariza kwirinda izindi ndwara kuko bashobora  kwita ku kwirinda Koronavirusi gusa ugasanga bibagiwe kuryama mu nzitiramibu, ugasanga cya kibazo k’imirire mibi n’igwingira cyazamutse kubera kutita ku bana”.

Ashima ko imyumvire y’ abaturage mu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi yazamutse; nk’ibijyane no gukaraba intoki barabyitabira bitandukanye no mu bihe byashize aho ngo Akarere kagiye gahura n’ikibazo k’imyumvire iri hasi mu  gukaraba intoki mu bihe by’ ingenzi; umuntu avuye ku bwiherero, agiye gutegura amafunguro, agiye gufungura, nyuma yo guhanagura umwana witumye n’ikindi gihe intoki zanduye mu rwego rwo kwirinda indwara zituruka ku mwanda. Wasangaga abaturage batabigira umuco.

Agaragaza ko ubu abaturage bamenye akamaro ko gukaraba intoki, ni umusaruro mwiza ukomoka ku bukangurambaga bwashyizwemo ingufu mu kwirinda kiriya cyorezo nyuma yo kumva ko kirimo gukwira mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Ati: “Gahunda zo kwirinda kiriya cyorezo twazitangiye kitaragera mu Rwanda”.

Avuga ko hashyizweho itsinda (Task force) ryo kwirinda Koronavirusi rigizwe na Komite Nyobozi y’Akarere, abahagarariye inzego z’ umutekano, abayobozi bakuru b’ibitaro, abo mu Ishami rishinzwe Ubuzima ku Karere n’ abandi. Rikaba  rikurikirana ko amabwiriza yo kwirinda kiriya cyorezo ashyirwa mu bikorwa.

Mukamana Soline avuga ko banakoze ubugenzuzi harebwa ko ibijyanye  n’ibyumba byashyirwamo uwaba akekwaho kiriya cyorezo cyangwa habonetse uwo cyafashe n’ubushobozi ibitaro bifite mu kubitaho.

Muri iki gihe abantu basabwa kuguma mu ngo zabo na bwo ubukangurambaga burakomeje, bukorwa hifashishijwe indangururamajwi, hari inyigisho zitangwa buri gitondo ku bitaro n’ ibigo nderabuzima.

Umuyobozi w’ Ishami rishinzwe Ubuzima mu Karere ka Ngororero Mukamana Soline, arasaba abaturage gukomeza kwita ku gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune kenshi, kwirinda gusuhuzanya bahana ibiganza cyangwa bahoberana, kwirinda kwegerana mu kivunge bakubahiriza n’andi mabwiriza akomeje gutangwa na Minisiteri y’Ubuzima yo kwirinda Koronavirusi.

Anabasaba kwirinda imyitwarire ituma uwitsamuye cyangwa ukoroye agira ipfunwe.

Umwe mu baturage witwa Ngendahimana Eugenie wo mu Kagari ka Runyinya, mu Murenge wa Hindiro, yavuze ko bitabiriye gukurikiza amabwiriza bahabwa yo kwirinda Koronavirusi gusa ngo baciwe intege n’ ibi bihe by’ icyorezo.

Yagize ati: “Dukomeje kwirinda, ariko ibi bihe byaduciye intege kuko ibikorwa bimwe byahagaze, twakoraga ubukorikori ariko twabuhagaritse, nkatwe dutunzwe no guhaha ntibitworoheye”.

Ikindi abaturage bakangurirwa ni uko igihe hari ikibazo kivutse bajya bakigeza ku nzego z’ubuyobozi.

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.