21°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Ngoma: Muri kasho hatahuwe abarwayi 72 ba COVID-19

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 29-06-2020 saa 21:04:58
Iyi ni imibare myinshi igaragaye ko yari ifungiye ahantu hamwe

Imibare yatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Kamena 2020, igaragaza ko habonetse abrwayi bashya 101 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19)  mu bipimo 2,498 byafashwe mu masaha 24 ashize. Mu batahuwe uyu munsi harimo itsinda ry’abagororwa  72 bari bacumbikiwe muri kasho imwe bagera kuri .

Uwo ni wo mubare uri hejuru cyane kurusha indi yose yagiye itanngazwa ku munsi kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 yatahurwa mu Rwanda.

Umubare waherukaga kujya hejuru tariki 22 Kamena ubwo hatahurwaga abantu 59. icyo Gihe Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko wari umusaruro w’ibipimo byabashije gufatwa ari byinshi ku munsi umwe.

Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yasobanuye ko abarwayi batabonetse muri gereza zisanzwe ahubwo babonetse aho abarwayi bacumbikirwaga muri kosho imwe aho abarwayi bacumbikirwa.

Yavuze ko itsinda ryabonetsemo imibare myinshi ku munsi w’ejo mu Ntara y’Iburasirazuba rifitanye isano n’abarwayi bamaze igihe baboneka mu Karere ka Kirehe ku mupaka wa Rusumo nubwo hagikorwa ubusesenguzi bwimbitse ngo bihamwe neza.

Abo ni abasanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse n’abashoferi b’amakamyo.

Yakomeje avuga ko abarwayi bashya 72 batatahuwe muri gereza isanzwe, n’ubwo byatumye hategurwa gupima abafungiwe muri za kasho kimwe no mu magereza.

Yagize ati: ” Nagira ngo nasobanure neza ko atari muri Gereza zisanzwe, ahubwo ni ahantu hacumbikirwa abagikurikiranwaho ibyaha cyangwa se andi makosa baba baregwa. Ni imwe mu zo bita za kasho mu rurimi rworoshye kumva neza.”

Yakomeje agira ati: “Iri tsinda rero ryagaragaye ku munsi turacyari kurikoraho ubusesenguzi bwimbitse ngo turebe ubwo burwayi bwaba bwaraturutse ariko iby’ibanze twamaze kubona ni uko bifitanye isano na ruriya rujya n’uruza rw’ingendo zambukiranya imipaka ndetse na bariya batwara imodoka zica muri iriya nzira, ko haba hari uburyo bahuye.”

Minisiteri y’Ubuzima  yatangaje ko kuri ubu abamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda bageze ku 1001 barimo 443 bakize na babiri bahitanywe na cyo mu Rwanda.

Abarwayi bashya bagaragaye i Kigali ni 22, i Rusizi:3, i Rubavu:2, i Kayonza:1, i Kirehe:1 n’abo mu itsinda ry’abo bagororwa 72bo muri Ngoma bikekwa ko bahuye n’abanduriye i Rusumo, bose bakaba bashyizwe mu kato detse n’abo bahuye bagahita bakurikiranwa.

Dr. Nsanzimana ati: “Itsinda ry’abagororwa ni abantu baba bari ahantu hamwe bashobora no kuba begerenye kurusha uko mu buzima busanzwe abantu baba bashoboora guhana intera. Iyo hagize ikibazo cyuko umwe muri bo cyangwa umuntu ubafasha mu buzima bwa buri munsi  yinjiranye ubwo burwayi yanduza benshi, byaragaragaye mu bihugu byinshi.”

Kugeza ubu abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze kuri 556 mu barwayi bamaze kuboneka  mu bipimo 140,249 byafashwe kuva umurwayi wa mbere yatahurwa muri Werurwe kugeza ubu.

Igikorwa cyo gupima abantu mu buryo bwa rusange mu Gihugu kirakomeje, ndetse Akarere ka Rusizi n’aka Rubavu twashyizwe mu kato mu gihe hagisuzumwa abantu ngo harebwe uko ubwandu buhagaze muri utwo duce.

Imwe mu mirenge y’Akarere ka Rusizi n’imidugudu y’uturere rubiri tw’Umuyi wa Kigali yasubijwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo (lock down) hagamijwe gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cyagiye kiyibasira.

Mu tundi turere, ingendo zihuza intara  n’Umujyi wa Kigali n’ibikorwa bitandukanye by’ubuzima busanzwe birakomeje.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Imibare yatangajwe ku rwego mpuzamahanga yerekana ko muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bageze ku 383,747 barimo 183,421 bakize n’abandi 9,691 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi bangana na 10,355,250 barimo abakize 5,615,133 n’abapfuye 506,381.

 

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “Ngoma: Muri kasho hatahuwe abarwayi 72 ba COVID-19”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.