28°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Ngoma: Imibiri hafi 800 y’abishwe muri Jenoside yataburuwe hafi n’ikiyaga

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 16-09-2020 saa 10:12:41
Imibiri irenga 40,000 iruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rukumbeli

Imibiri 791 y’Abatutsi bishwe mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni yo imaze kuboneka ku Kiyaga cya Mugesera mu Murenge wa Rukumbeli mu karere ka Ngoma kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka 2020. Mu byumweru 2 gusa hamaze kuboneka imibiri isaga 500.

Kuva tariki 26 Kanama kugeza tariki 14 Nzeri hamaze kuboneka imibiri 547 yari yarajugunywe mu byobo, indi mibiri ikaba ikomeje gushakishwa.

ABaturage bakomeje ibikorwa byo gushakisha imibiri yaba isigaye muri izo nkengero z’Ikiyaga

Musafiri Jean Pierre, Perezida wa Ibuka mu karere ka Ngoma yabwiye itangazamakuru ko umubiri wa mbere wabonetse watahuwe n’umwana wari uragiye ihene hanyuma arawerekana.

Ati: “Ni hafi cyane y’Ikiyaga cya Mugesera giherereye hagati y’Akarere ka Ngoma n’aka Rwamagana”.

Musafiri avuga ko nubwo bishobora kuba bitoroshye kumenya umurambo w’umuryango wabuze mu myaka 26 ishize, ariko ngo igikorwa cyo gushaka imibiri y’abazize Jenoside, ni ubutabazi bukomeye ku barokotse.

Nta n’umwe mu mibiri yabonetse kuva mu ntangiriro za 2020 urashyingurwa mu cyubahiro kubera icyorezo cya COVID19.

Abatutsi barenga ibihumbi 40 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri ubu ni bo bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rukumbeli.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.