Ngoma: Hakenewe miliyoni zisaga 950 zo kubakira imiryango 952
Yanditswe na MANISHIMWE NOËL
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba, buvuga ko mu mirenge 14 igize aka karere habaruwe imiryango igera kuri 952 itagira inzu zo kubamo, ku buryo hakenewe amafaranga agera hafi kuri miliyoni imwe, kuri buri muryango, kugira ngo ibonerwe aho kuba heza.

Nambaje Aphrodise Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma (Ifoto Manishimwe N)
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise, yagize ati “Kuva mu kwezi kwa mbere (Mutarama 2018) umubare w’abatari bafite inzu ni 1 048, ariko hamwe n’ubukangurambaga, muri abo, imiryango 96 yabonye aho kuba, ariko hasigaye umubare w’abantu 952 nk’imiryango idafite aho kuba, twabonye bakeneye gufashwa”.
Akomeza agira ati “Hari umushinga wo kububakira duteganya gufatanyamo n’Inkeragutabara ku mafaranga miliyoni 58, twateganyaga ko imiryango ishobora kubakirwa inzu ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda guhera ku bihumbi 650 kugeza kuri miliyoni. Ariko birumvikana ko kugira ngo twubake ziriya nzu 952 dukeneye miliyoni 952. Hakenewe ubufatanye n’uruhare rw’abafatanyabikorwa”.
Meya Nambaje avuga ko hanabaruwe imiryango ifite inzu ibamo ariko bigaragara ko zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, nk’uko akomeza abisobanura.
Ati “Hari abafite inzu ugeramo ukabona iriho ibati, ariko ibati ryashaje cyane, ibiti byarariwe n’ibivumvuri, izo ni zo zimwe zinaduhitanira abantu”.
Avuga ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye iki kibazo kigenda gikemurwa.
Ati “Inzu zari zagaragaye ko zenda kumera nka nyakatsi, ni inzu 2 287, ariko kuva mu kwezi kwa mbere (Mutarama 2018) kugeza muri uku kwezi kwa Gatanu, mu kugerageza kuvugurura, ku bufatanye n’abaturage, n’abafatanyabikorwa n’uruhare rwa gahunda y’ingabo z’u Rwanda mu iterambere ry’abaturage hamaze kubakwa inzu 491, izisigaye ni inzu 1 796. Ariko habaye hari ubushobozi na zo twazubaka bundi bushya”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bugaragaza ko hari gahunda yamaze kunozwa yo gutuza imiryango ahantu heza, kandi mu buryo budaha icyuho ibiza.