21°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Ngoma: Hagiye gutunganywa Km 8 z’umuhanda wa kaburimbo

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 10-03-2021 saa 14:03:25
Umuhanda wa kaburimbo usanzwe ureshya na Kilometero eshatu n'igice uva Rompuwe ugera ku Bitaro ni wo uzaherwaho uvugururwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buratangaza ko Umujyi wa Ngoma mu kwezi gutaha utangizwamo ibikorwa byimbitse byo kubaka imihanda ya kaburimbo ireshya na Kilometero umunani, mu Murenge wa Kibungo akaba ari mu rwego rwo kuvugurura isura n’iterambere ry’Umujyi wa Ngoma.

Ubusanzwe mu gice gifatwa nk’Umujyi wa Ngoma nta kaburimbo ihari kimwe no muri karitsiye zituwe, uretse imihanda minini irimo igice gito cya kaburimbo iva ahitwa Rompuwe igera ku Bitaro bya Kibungo ku burebure bwa Kilometero zisaga eshatu, undi ukaba ari umuhanda munini wa Kayonza- Rusumo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mapambano Nyiridandi avuga ko ubu mu bice by’Umujyi wa Ngoma hagiye kubakwa imihanda mishya ya kaburimbo ireshya na Kilometero 8.

Yagize ati: “Ni imihanda itandukanye y’ibilometero 8 igiye kubakwa mu Mujyi wa Kibungo muri iyi ngengo y’imari, igiye ari mito mito ariko ya ngombwa cyane izajya idufasha kugabanya ibinyabiziga mu mujyi, urugero nk’igihe habaye impanuka, igiti kiguye mu muhanda se, icyo gihe umuntu abe afite ahandi yakatira agakomeza urugendo rwe.”

Muri iyo mihanda harimo usanzwe uva Rompuwe (Rond-Point) ukagera ku Bitaro wa Kilometero eshatu n’igice uzavugururwa ndetse wagurwe, indi yose mishya irimo uva kuri Katedrali y’Abaporoso ukagera kuri Centre St. Joseph.

Undi muhanda ni uva ahateganye na Camp Huye ukagera kuri IPRC Ngoma, ukomeza i Karenge, ugaruka usa n’uzenguruka munsi y’ahahoze Kaminuza ya Kibungo. Undi muhanda ni uva ahazwi nko kwa Mukabirasa ugaca munsi, ugahinguka kuri Economat iruhande rw’irimbi.

Kubaka Kilometero 8 za kaburimbo mu Mujyi wa Ngoma biri mu mushinga Akarere gafatanyijemo n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi-RTDA ujyanye n’iyubakwa ry’umuhanda wa kaburimbo wa Kayonza-Rusumo, bizubakwa na Kompanyi y’Abashinwa.

Visi Meya Mapambano yongeraho kandi ko hazatunganywa umuhanda uva kuri East Gate Hotel ku gice cyacyo cy’inyuma; ugera ku gahanda k’amabuye na wo uzashyirwamo kaburimbo; iyo mihanda yose ihujwe ikaba ari yo ifite indeshyo y’ibirometero umunani n’igice.

Ati: “Ibikorwa by’ibanze byo gupima no kugena imbago z’umuhanda byamaze gukorwa, no kureba ahari hasanzwe hari ibikorwa remezo nk’amatiyo y’amazi kugira ngo bitazangizwa ndetse no kubarira abafite imitungo ahazanyuzwa iyo mihanda barimo barabarirwa ubu, bizaba birangiye bitarenze mu minsi 15, hanyuma imirimo yo kubaka iyo mihanda ihite itangira neza.”

Mu mwaka ushize wa 2020 mu Karere ka Ngoma hatashywe by’agateganyo ibikorwa remezo binini birimo Sitade iri ku rwego mpuzamahanga yatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari icyenda, na hoteli yari imaze imyaka isaga itanu yubakwa itangira gukorerwamo by’agateganyo.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.