19°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Ngoma: Bane batorotse barwaye COVID-19 bongeye gufatwa

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 09-07-2020 saa 14:21:13

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu bane bari batorotse ikigo cya ASPEK-Kibungo barashyizwemo by’agateganyo ngo  bitabweho nyuma yo gusanganwa icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).

Abari batorotse ni Mubyarirehe bakunze kwita Nyamayarwo, Jean-Paul Banguwiha, Dominique Ndagijimana na Olivier Ndagijimana bari mu bagororwa 72 basanganywe icyorezo cya COVID-19 aho bari bafungiwe muri kasho yo mu Karere ka Ngoma.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo Polisi y’u Rwanda yazindutse ihiga bukware abo barwayi ba COVID-19 bari bakitabwaho mu Kigo k’ishuri cya ASPEK cyo mu Murenge wa Kibungo, mbere yo kuba bakomeza gukurikiranwa ku byaha bari bafungiwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana, yatangaje ko babiri muri abo basanzwe bageze mu miryango yabo mu Karere ka Ngoma, undi asangwa ku nshuti ye na ho uwa nyuma yafatiwe i Rwamagana.

Yagize ati: “Nyuma y’amakuru twahawe ko abagororwa barimo bavurirwa COVID-19 kuri ASPEK batorotse, inzego z’umutekano n’abayobozi b’inzego z’ibanze bafatanyije gutahura aho baherereye. Tumaze gutangaza amazina yabo kuri uyu wa Kane, abantu bababonye barabamenya bihutira guhamagara Polisi.”

Banguwiha ni we wafashwe bwa mbere ahagana saa 9:30, Mubyarirehe na we atahurwa ahagana saa 12:00. Ndagijimana we yafashwe saa 2:30 mu gihe Ndabimana yafashwe saa 15:00.

CIP Twizeyimana yakomeje agira ati: “Mubyarirehe na Banguwihabafatiwe mu ngo zabo. Ndagijimana yasanzwe yihishe mu rugo rw’inshuti ye muri Mugesera,  na ho Nsabimana afatirwa mu Mujyi wa Rwamagana.”

Banguwiha w’imyaka 21 afungiwe ubujura akaba yari yaranakatiwe imyaka 5, Mubyarirehe w’imyaka 52 yafungiwe ibyaha bifitanye isano no gukanga abandi, Ndagijimana akurikiranyweho kwiba ihene na Nsabimana kwiba inka.

CIP Twizeyimana yakomeje agira ati: “Inzego z’ubuzima zikomeje gukurikirana abo bahuye na bo, haherewe ku miryango basanzwe ibacumbikiye.”

Yashimiye abantu bose bahise batanga amakuru bakoroshya ifatwa ryabo, batarazenguruka cyane mu bice bitandukanye, asaba uwaba yahuye na bo wese kubimenyesha inzego z’ubuzima kugira ngo asuzumwe mu kwirinda ko yaba yanduye na we agakomeza kwanduza abandi.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.