24°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

NGALI Holdings Ltd ifite umwihariko mu ishoramari ry’u Rwanda

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya Jul 11, 2018 saa 5:07

Mu gushyira mu bikorwa intumbero ya Guverinoma y’u Rwanda yo guharanira iterambere rirambye kandi ryihuse, Ikigo cya Leta cy’ubucuruzi Ngali Holdings Ltd cyazanye umwihariko wo gukora ishoramari rikangurira abikorera kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari mu buryo bwagutse.

Ibitaro MediHeal na byo bikorana na Ngali Holdings

Ikigo Ngali Holdings Ltd cyahuje intumbero yacyo n’iy’Igihugu yo kongerera ingufu abikorera, guharanira kwigira ndetse no gutsura umubano mwiza n’amahanga mu guharanira iterambere rirambye ry’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’iki kigo Dr. Ivan Twagirashema, yabwiye Imvaho Nshya ko Ngali Holdings Ltd ikora ishoramari mu nzego z’ubucuruzi buzanira igihugu impinduka nziza kandi zihuse, mu gihe bwaba bukigoye ko umushoramari umwe yabukora neza.

Dr. Twagirishema ati “Tujya mu gice tubona ko umuntu umwe atashobora amafaranga ngo agende agikore yunguke; bivuze ko tutajya mu nzego twahanganamo n’abikorera bandi. Ejo ntuzasanga Ngali Holdings igura umunyu cyangwa yinjiza mu gihugu umuceri, sima n’ibindi.”

Ikigo Ngali Holdings kimaze imyaka umunani (cyatangiye muri 2011) cyatangiye kitwa DIGITEC, gihindura izina uko cyagiye cyaguka. Kugeza ubu Ngali Holdings n’ibigo biyishamikiyeho bikoresha abakozi barenga 1,200.

Ibigo by’ubucuruzi Ngali yashoyemo imari birimo:

Ngali Energy ikora iby’amashanyarazi,

Urugomero rwa Rukarara rwubatswe na Ngali Energy mu karere ka Nyamagabe

Ngali Mining ikora mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyatunganya,

Rwanda Online/IREMBO ikoranabuhanga ritangirwaho serivisi za Leta mu kugabanyiriza abaturage gusiragira ku biro by’inzego z’ibanze.

Locus Dynamics na yo ni ikompanyi ikora  ubushakashatsi, ikiga, ikanahanga imishinga (project research, development and engineering) ku buryo na bimwe mu bigo bya Ngali Holdings ari ho byatangiriye bigakomera.

Ngali Holdings kandi yashoye imari mu kigo cy’ubucuruzi EAX (East African Exchange) gikora ubucuruzi bw’ibiribwa kikaba gifite ubuhunikiro bwa kijyambere mu gihugu hose, aho gihunika umusaruro waguzwe mu baturage mu gihe k’isarura.

Dr. Twagirashema ati: “Tugura mu gihe k’isarura noneho mu gihe ibiryo byaba byabuze ku isoko cyangwa se hari ahandi bikenewe tukabibahereza igihe cyose babikeneye. Nk’ubu dukunze guha ibigori, soya n’ibindi, uruganda rukora ifu ifite intungamubiri ‘Africa Improved Foods’.”

Ngali Holdings ikorana n’urwunge rw’Ibitaro by’Abahinde MediHeal group ku bufatanye bashyize ishami ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali bikaba byihariye kuri serivisi z’uburumbuke zatumye Abanyarwanda benshi bari barabuze imbyaro baheka n’abandi bakoraga ingendo ndende bajya mu Buhinde cyangwa America, ubu babona izo serivisi hano mu Rwanda.

Intumbero ya Ngali Holdings ni ngari

Intumbero y’Ikigo Ngali Holdings ni ugukomeza gushora imari mu nzego zihutisha iterambere rirambye zikemura ibibazo by’abaturage, izimaze gushinga imizi zikegurirwa abikorera cyangwa leta hagakorwa indi mishinga.

Dr. Twagirashema ati “Muri ibyo bigo bitandukanye, ikizaba kimaze gukura neza hari imigabane tuzafata tuyishyire ku isoko ry’imari n’imigabane Abanyarwanda bagatangira kwiguriraho bakagira ubutunzi muri byo kuko n’ubundi ni ibigo byabo.”

Akomeza avuga ko ubu buryo bwo kongerera amaboko urwego rw’abikorera butahimbwe mu Rwanda kuko ari bwo bukoreshwa n’ibihugu bimaze kuba indashyikirwa mu bukungu nk’u Bushinwa, Singapore n’ibindi.

Akomeza agira ati “Intumbero yacu ni ngari nk’uko izina ryacu ribivuga, ntabwo tuzahagarara ku byo tumaze gukora uyu munsi. Bitewe n’iby’ibanze bigomba gukorwa n’inzego tubona zishobora kuzana inyungu, dufite inshingano yo gutinyura abandi tukazinjiramo.”

Ngali Holdings Ltd ifite imishinga myinshi ikiri mu nyigo, nk’uwo gukora ifumbire y’imborera itonona ubutaka (organic fertilizers), uwo gukorera mu Rwanda ibikoresho bikoresha ingufu z’imirasire y’izuba, umushinga wo gushyira gazi yo mu Kivu mu macupa igahendukira buri wese ku buryo no mu cyaro basezerera inkwi  bagatangira gukoresha gazi.

Hari na gahunda yo gufata abana b’Abanyarwanda bakirangiza kwiga bagashyirwa kuri buri mwanya uriho umunyamahanga bakabungiriza kugira ngo bigire ku byo bakora.

Ubuyobozi bwa Ngali Holdings burashimira ingabo zahoze ari iza RPA n’abandi bitanze mu kubohora u Rwanda, n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwagize uruhare mu guhindura isura y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Buri wese arasabwa kubyaza umusaruro ishusho nshya u Rwanda rufite mu ruhando mpuzamahanga kuko ari igishoro kitagereranywa n’imitungo y’ibifatika ibihugu byinshi byananiwe kugeraho.