21°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

‘Never Again Rwanda’ yashimiwe kubaka amahoro nyuma ya Jenoside

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 10-10-2019 saa 06:17:50
Mu muhango wo gushyikiriza igihembo Never Again Rwanda, wabereye i Washingtoon DC muri USA

Umuryango utegamiye kuri Leta ugamije kubaka amahoro arambye no guharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, ‘Never Again Rwanda’ (NAR), wahawe igihembo kubera uruhare yagize mu guharanira amahoro no kubaka umuryango nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abahagarariye Umuryango ‘Never Again Rwanda’ mu muhango wo gutanga icyo gihembo kitiriwe Roger Kaufman gihabwa abantu, ibigo n’imiryango yagaragaje impinduka nziza mu baturage, bagishyikirijwe ku wa kabiri tariki 08 Ukwakira 2019 muri kaminuza yitiriwe George Washington iherereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Bagaragaje uruhare rw’Umuryango ‘Never Again’ mu kubaka amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge kuva washingwa mu mwaka wa 2002, kuko waje nk’igisubizo kuri kuri zimwe mu ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse unagira uruhare rukomeye mu guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Gahunda z’umuryango ‘Never Again Rwanda’ zishingiye ku kerekezo cyo kubaka Igihugu, aho abaturage baba umusingi nyawo w’impinduka nziza binyuze mu gukorera hamwe bagamije amahoro n’iterambere birambye.

Kuva ‘Never Again Rwanda’ yashingwa kugeza ubu, yaharaniye kuba mu miryango nyarwanda ifite uruhare runini kandi rufatika mu kubaka amahoro no mu miyoborere mu Rwanda.

Ibyagarutsweho uyu muryango wagaragajemo ubwitange ni umusaruro w’impinduka zitangaje zigaragara mu kubaka amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, imiyoborere, ubuvugizi ndetse no gufasha urubyiruko kwisanga muri gahunda zimakaza amahoro n’imiyoborere myiza.

Ubuyobozi bwa ‘Never Again Rwanda’ bwashimiye abafatanyabikorwa batandukanye mu kubaka amahoro, bafashije uyu muryango kugera ku ntego zawo bikaba bikomeje kuwuhesha ishema mu Rwanda no mu ruhando mpuzamahanga.

By’umwihariko ‘Never Again Rwanda’ yashimiye Leta y’u Rwanda idahwema gufasha sosiyete sivile mu Rwanda no kuba intangarugero muri gahunda zo kubaka amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge.

Igihembo ‘Roger Kaufman Award for societal impact’ gihabwa ikigo cyangwa umuryango wagaragaje impinduka zifatika kandi zihoraho mu gihe kitari munsi y’imyaka itanu.

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

2 Comments on “‘Never Again Rwanda’ yashimiwe kubaka amahoro nyuma ya Jenoside”

  1. Congratulations Kiri Dr NKURUNZIZA JOSEPH kubwitange n’umurava bikuranga mu Kai kawe kaburi munsi mwarakoze, Never Again oyeeeeeee

  2. NI BYIZA KANDI UWAKOZE ARASHIMWA
    URUGENDO RY’UBUMWE N’UBWIYUNGE NI URUGAMBA BURI WESE AGOMBA KUGIRA URWE KUKO BURI WESE YAKAGOMBYE KUBA ASOBANUKIWE NEZA NI AGACIRO K’UBUMWE N’UBWIYUNGE
    UBUMWE BWACU AMAHITAMO YACU

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.