19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda
Iburyo ni Dr. Nkurunziza Joseph uyobora Never Again Rwanda, hagati ni Busingye Anthony Umunyamabanga Uhoraho wa AJPRODHO-JIJUKIRWA na Dr. Agee Shyaka umwarimu muri Kaminuza (Foto James R)

Never Again:  Impamvu uruhare rw’abaturage mu mihigo rukiri ruto

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 11-07-2018 saa 06:54:11

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango ‘Never Again Rwanda’, bugashyirwa ahagaragara ejo hashize tariki ya 10 Nyakanga 2018, bwagaragaje zimwe mu mpamvu uruhare rw’abaturage mu mihigo rukiri munsi ya 50%, birimo abayobozi bamwe bategera abaturage ngo bategurane imihigo bitewe n’umwanya muto wo kuyishyira mu bikorwa baba bafite.

Iburyo ni Dr. Nkurunziza Joseph uyobora Never Again Rwanda, hagati ni Busingye Anthony Umunyamabanga Uhoraho wa AJPRODHO-JIJUKIRWA na Dr. Agee Shyaka umwarimu muri Kaminuza (Foto James R)

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ‘Never Again Rwanda’, Dr. Nkurunziza Joseph Ryarasa, yavuze ko inkingi z’ikerekezo 2020 k’igihugu  zishingiye cyane cyane ku miyoborere myiza ariko abaturage bagizemo uruhare, bityo hagomba kugira igikorwa kugira ngo umuturage agire rwa ruhare rufatika kugira ngo iterambere ryifuzwa rigerweho, akaba ari nayo mpamvu batekereje gukora ubwo bushakashatsi.

Ati “Nta bwo wavuga imiyoborere myiza utubatse ubushobozi bw’abaturage ariko kugira ngo wubake ubwo bushobozi ni uko ugomba kumenya ahari icyuho kugira ngo nibura abo baturage bagire rwa ruhare nyarwo”.

Umuhuzabikorwa wa gahunda za ‘Never Again Rwanda’ Mahoro Eric, yavuze ko zimwe mu mpamvu zituma hakiri uruhare ruto rw’abaturage mu mihigo ari umwanya muto abayobozi bagaragaje ko baba bafite mu gushyira mu bikorwa imihigo bigatuma hari ibyihutirwa gukorwa batiriwe babaza umuturage cyane.

Ati “Bigaragara ko ibyinshi mu mihigo biba ari ibintu byihutirwa; ugasanga abayobozi bafite kwihuta mu gukora mu buryo bwihuse ndetse ntibabone umwanya uhagije wo kubaza abaturage ibyo batekereza ahubwo ugasanga imihigo rimwe na rimwe ikubiyemo ibintu byateguwe abaturage batabigishijwemo inama”.

Yakomeje avuga ko hari n’ikibazo k’imikoranire hagati y’abajyanama b’inzego zo ku karere na za komite nyobozi bikaba ari kimwe mu bigomba kongerwamo imbaraga mu mikoranire myiza kugira ngo ba bajyanama bakore akazi kabo mu guhagararira neza abaturage ariko na komite zibishyira mu bikorwa bakorane neza.

Umuyobozi ukuriye ishami ry’ubushakashatsi mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Usengumukiza Felicien, yavuze ko bifitanye isano n’ubushakashatsi RGB iherutse gukora ku buryo abaturage bishimira ibibakorerwa.

Ati “Icyo ni kimwe mu bipimo bikiri hasi aho abaturage bagaragaza uruhare rwabo mu gutegura imihigo y’akarere cyangwa se n’ingengo y’imari y’akarere na bya bikorwa byose bikorerwa ku rwego rw’akarere, usanga abaturage bahamya ko badafite uruhare rufatika ariko byagera mu gihe cyo kubishyira mu bikorwa usanga ari ho abayobozi biyambaza abaturage kugira ngo babishyire mu bikorwa.

Twe biradushimisha iyo ubushakashatsi nk’ubu bwakozwe na sosiyete sivile, kuko iyo bwakozwe n’inzego za Leta usanga akenshi babihuza nuko ari gahunda ya Leta, ariko iyo ari sosiyete sivile biduha ikizere ko no kubishyira mu bikorwa bizashoboka twiyambaje inzego zibishinzwe n’umuturage ubwe kugira ngo yumve ko afite uruhare mu kugira impinduka”.

Yakomeje avuga ko Leta itifuza ko umuturage azahora ari umugenerwabikorwa, ahubwo yaba umufatanyabikorwa muri gahunda za Leta ari mu migiho, igemigambi ry’akarere n’ibindi bikorwa abaturage bagiramo uruhare.

Mu bushakashatsi bwa RGB buheruka muri 2017, bwagaragaje ko igipimo cy’uko abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa cyazamutse kikaba kigeze kuri 60% mu gihe ibikubiye muri gahunda y’imbaturabukungu bisaba ko urwo ruhare rwagera kuri 85%.

 

TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *