21°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Ndinda Mwana: FARG yitaye ku mibereho y’Intwaza by’umwihariko

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 28-10-2019 saa 08:32:49
Ababyeyi b'Intwaza batujwe mu ngo z'amasaziro Impinganzima barashimira Madamu Jeannette Kagame ku buryo abitayeho

“Leta ni Umubyeyi”, iyi mvugo ikoreshwa n’ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda bagiye bagobokwa na Leta y’u Rwanda mu gihe batishoboye, bigatuma babasha kugera ku nzozi zabo nta n’umwe usigaye inyuma.

Muri ibyo byiciro habonekamo abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafashijwe kuva mu bwigunge, bakongera kugarurirwa ikizere cy’ubuzima bufite ikerekezo.

By’umwihariko, nyuma y’imyaka 25 ishize ababyeyi bagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi bahinduriwe amateka, uhereye ku kubavura ibikomere, kubaha inkunga y’ingoboka, kububakira inzu n’ibindi none ubu bishimira ko babonye izina “Intwaza” ribasubiza icyubahiro cy’ababyeyi.

Abo babyeyi barashimira Leta y’u Rwanda yabakuye mu kwiheba gukomeye, n’ubu ikaba ikibagoboka ibinyujije mu Kigega gishinzwe gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG).

Bwana Theophile Ruberangeyo Umuyobozi Mukuru wa FARG, yatangarije Imvaho Nshya ko abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye bafashwa muri gahunda eshanu ari zo: iy’ubuzima (kubavuza), inkunga y’ingoboka, uburezi, kubashakira imishinga ibyara inyungu no guhabwa amacumbi ariko Intwaza ziri mu byiciro by’abaturage Leta y’u Rwanda yerekejeho amaboko mu rwego rwo guharanira ko na byo bizamuka bikajyana n’abandi mu iterambere.

Yagize ati: “Impamvu bitabwaho by’umwihariko mu gihe bageze mu zabukuru, muri ‘Ndinda Mwana’, nta mwana baba bafite, umwana wabo ni Leta. Leta ni yo ibafashe amaboko, mu gihe bakabaye basindagizwa n’abana babo iyo baza kuba bakiriho.”

Yakomeje avuga ko Leta ifasha Intwaza by’umwihariko ibinyujije muri FARG, na yo ikaba yaritabaje Umuryango AVEGA Agahozo wabakurikiranye ukanabakorera ubuvugizi bwatumye bafashwa kuva mu bwigunge by’umwihariko.

Kuri ubu bubakiwe ingo z’amasaziro meza “Impinganzima” mu bice bitandukanye by’Igihugu, aho bakurikiranwa bakanitabwaho by’umwihariko. Bagaburirwa indyo yuzuye, barasuzumwa bakanavuzwa ku buryo buhoraho, bafite abakozi babitaho mu buzima bwa buri munsi ndetse banakoreshwa imyitozo ngororamubiri ngo bahorane ubuzima buzira umuze.

Mpinganzima Constance, Umuhuzabikorwa w’inzu y’Amasaziro/Impinganzima ya Bugesera, agira ati: “Impinduka nziza ku buzima bwabo zigenda ziyongera ku buryo bugaragara. Iyo baje bavuye mu ngo zabo abenshi baza bafite intege nke cyane, barwaragurika, ariko uko iminsi igenda ishira ibyo byose bikagenda bigabanyuka bakajya ku murongo.”

Amashimwe y’Intwaza zatujwe mu ngo Impinganzima

Ababyeyi batujwe mu nzu z’amasaziro bavuga ko banyuzwe n’uko Leta y’u Rwanda yabitayeho ikabatuza mu macumbi aho batakiri mu bwigunge bwatumaga bahura n’ibibazo bakabura ubatabara.

Aba babyeyi barashima Umukuru w’Igihugu Paul Kagame wabatabaye na n’ubu akaba akomeje guharanira ko imibereho yabo yarushako kuba myiza,  hamwe na Madamu Jeannette Kagame udahwema kubagaragariza ko abazirikana.

Rubagumya Thacien | Impinganzima ya Bugesera: “Aho naturutse mu Murenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge, nari mbayeho nabi kuko nabaga mu nzu ngenyine. Ngera mu Mpinganzima nabonye impinduka nyinshi nziza. Hariya naravunikaga; uzi kuba mu nzu wenyine, uhirimbana, witekera, ujya kwivomera n’imyaka tugezemo? Leta yagize iki gitekerezo turayishyima cyane, cyane cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame. Mu gihe kitaragera ku mwaka mpamaze ubu nta kibazo mfite, navuye i Mageragere mfite ibiro 49 ariko ubungubu nsigaye mpima ibiro 59 kandi sinkirwaragurika.”

Mukankusi Dorothea | Impinganzima ya Bugesera:Naje mu Mpinganzima nturutse ku Kimironko. Ubuzima bwo muri Kigali bwarangoraga, hakaba igihe ndwara nkaba ndi ngenyine nkikingirana, n’abaturanyi rimwe na rimwe ukabona batanyitayeho. Hari igihe natekaga simbirye, cyangwa bikarangira ntatetse kubera intege nkeya. Nkigera hano nahasanze abandi bantu tuganira, ku buryo ntakiri mu bwigunge, kandi ibyumba turaramo biba birimo ibitanda bibiri ukaba uri kumwe na mu genzi wawe muganira mukamarana irungu.”

Kankindi Dancilla |  Impinganzima ya Bugesera:

“Nyuma ya Jenoside twavujwe ibikomere twari dufite, baradusuye baduha amazu yo kubamo, baza no kujya baduha inkunga y’ingoboka ya FARG. Tutaraza hano byadusabaga ko icyo dukorewe dutanga ku nkunga tukabona amazi, abahirira amatungo n’ibindi. Twageze hano dusanga dufite buri kimwe cyose. Twe twicara mu cyumba cy’uruganiriro tumaze kurya tukaganira, tugatarama buri nimugoroba, ndetse bajya banadukoresha siporo buri munsi. Twibagiwe imiruho twari dufite, ntitukiri inshike ubu turi Intwaza. Dufite abana batwitaho nge byarandenze sinabona uko mbivuga.

Kabagwira Damarisi | Impinganzima Bugesera: “Naje mvuye i Rwamagana; mbere y’uko nza narebaga bagenzi bange bageze muri uru rugo kuri tereviziyo y’abaturanyi, nkabona barasa neza, barakeye, barishimye. Igihe cyarageze ndaza, nisanga mu bandi ubu irungu ryarashize, mfite abantu dushyikirana tukaganira, ubwigunge naraburetse.

Abana tubana baradufasha, baradutekera, bakatugaburira, bakatumesera, ndetse ubu babaye abacu kuko buri mugoroba turicarana tugatarama. Nta kintu twashinja Perezida wacu Imana izamuhe umugisha, imuhe amahoro y’iburyo n’ay’ibumoso. Na Madamu Jeannette Kagame na we turamushimiye cyane, mwadutaruye mu marira menshi tutagikaraba ngo duke, ariko ubu turaho tumeze neza. Turashima na AVEGA Agahozo, Umuryango Ibuka, FARG n’indi miryango yose yatubaye hafi mu rugendo rutari rworoshye.”

Bavugamenshi Verediyana | Impinganzima ya Rusizi : “Ngewe Umubyeyi wagiriwe ubuntu, umubyeyi watabawe, ndavuga nti Paul Kagame habwa icyubahiro wankuye ahakomeye. Ubwo nari mfuye ntakiri umuntu mbuze umuryango wange nakundaga, Leta yaranguyaguye kugeza ubu aho nisanze mu Mpinganzima mbona ubucike ndabukize. Ubu mfite abana baransiga, bakansasira, Imana ni yo ibizi, sinabona uko mbisobanura.”

Ubuyobozi bwa FARG na bwo burashima byimazeyo Umuyobozi wa Unity Club Nyakubahwa Jeannette Kagame, wagize uruhare rukomeye mu kubaka amazu y’amasaziro yakiriye Intwaza mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Abatujwe mu nzu z’amasaziro barashimira Leta y’u rwanda yabafashije kuva mu bwigunge

Bavugamenshi Verediyana, Impinganzima Rusizi

Impinganzima ya Rusizi yatashywe ku mugaragaro tariki 17 Ukwakira 2019

Kabagwira Damarisi, Impinganzima Bugesera

Kankindi Dancilla, Impinganzima ya Bugesera

Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri akaba n’Umuyobozi Wungirije wa Unity Club, Kayisire Marie Solange (uwa 2 ibumoso), mu muhango wo gutaha Impinganzima ya Rusizi

Mpinganzima Constance, Umuhuzabikorwa w’inzu y’AmasaziroImpinganzima ya Bugesera

Mukankusi Dorothea, Impinganzima ya Bugesera

Rubagumya Thacien, Impinganzima ya Bugesera

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.