Nabuze umukunzi- Nkurunziza Denise

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 26-06-2020 saa 17:03:23

Kuri uyu wa Gatanu  tariki 26 Kamena, i Gitega byari amarira n’Agahinda gakomeye mu muhango wo guherekeza Nyakwigendera Petero Nkurunziza wahitanywe no guhagarara k’umutima tariki ya 8 Kamena 2020.

Madamu Nkurunziza Denise yavuze ko we n’urubyaro basigaranye intimba yo kubura umugabo wakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku muryango we no ku Gihugu, agaragaza ko yagize iherezo ryiza.

Ni mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2020.

Yagize ati “Nimureke dushime Imana kuko agiye atigeze aduhemukira kandi ntiyahemukiye n’igihugu, iyo aba yarahemutse tuba dufite ipfunwe ariko turi hano tudafite ipfunwe kuko arangije (urugendo rwe) amahoro”

Yakomeje agira ati: “Ku bwange nabuze urukundo rwange, abana babuze umubyeyi wabo. Ndashimira Imana ko yampaye imbaraga zo kuba tugihagaze muri ibi bihe bikomeye nyuma yo kubura uwo dukunda.”

Uyu muhango wanitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo Perezida mushya w’u Burundi Gen. Maj. Ndayishimiye Evariste, Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa, n’Umudamu w’Umukuru w’Igihugu cya Zambia Esther Lungu.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko  Abarundi bazakomeza gukurikiza umurage wo gukunda igihugu basigiwe na Perezida Nkurunziza, nk’uko na we yabikoze agera ikirenge mu cy’abamubanjirije.

Yagize ati “Ntituzagutererana, tuzakomeza kugera ikirenge mu cyawe nk’uko nawe wageze ikirenge mu cy’abatuboneye izuba nka Ntare Rushatsi, Mwezi Gisabo, Rwagasore, Ndadaye, n’izindi mfura z’u Burundi”.

Nyuma y’imihango yo gusezera bwa nyuma Pierre Nkurunziza, umurambo we urashyingurwa mu irimbi ryihariye rimaze iminsi mike n’ubu rikaba ricyubakwa i Gitega.

Hagati aho ibendera rya EAC n’ay’ibihugu bigize uro muryango arongera kuzamurwa nyuma y’igihe yururukijwe mu cya kabiri mu rwego rwo kwifatanya n’u Burundi muri ibi bihe bidasanzwe.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “Nabuze umukunzi- Nkurunziza Denise”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.