23°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Mushikiwabo yashimye intambwe y’u Rwanda mu kwirinda COVID-19

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 27-06-2020 saa 17:07:14
Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yashimye intambwe yatewe n’ibihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda, kugira ngo bishobore gufungurirwa imipaka no kurwanya icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).

Mu butumwa bwe yatanze, yagize ati: “Kwirinda birakomeza, ariko ndashima cyane ibihugu 4 by’Afurika, 3 biri mu muryango wacu wa ‘La Francophonie’ byatoranijwe n’Umuryango w’Uburayi ngo bifungurirwe imipaka yawo kuva iya 1 Nyakanga kubera kurwanya neza icyorezo cya koronavirusi;Tunisia, Maroko, Rwanda n’Algeria”.

Ibihugu bigize agace ka Schengen, byatangaje ko bishobora kongera gufungura imipaka yabyo tariki 1 Nyakanga, gusa ibyinshi mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika ntibyashyizwe ku rutonde.
Abaturage bo mu bihugu bine gusa kuri uyu mugabane ari byo; Algeria, Maroc, Tunisia n’u Rwanda nibo bashyizwe ku rutonde rw’abashobora kwemererwa kwinjira mu bihugu bigize agace ka Schengen.

Agace ka Schengen muri rusange kagizwe n’ibihugu 26 by’i Burayi byashyize umukono ku masezerano yasinyiwe i Schengen muri Luxembourg, bikemeranya gukora nk’agace kamwe mu bijyanye n’ingendo mpuzamahanga no kugenzura imipaka, ku buryo ingendo hagati yabyo zikorwa mu bwisanzure.

Aka gace kagizwe na Autriche, u Bubiligi, Repubulika ya Tchèque, Denmark, Estonia, Finlande, u Bufaransa, u Budage, u Bugereki, Hongrie, Iceland, u Butaliyani, Latvia, Liechtenstein, Lithuania, Luxembourg, Malta, u Buholandi, Norvège, Pologne, Portugal, Slovaquie, Slovenia, Espagne, u Busuwisi na Suède.

Imipaka y’ibi bihugu yafunzwe guhera muri Werurwe, mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya virusi ya Coronavirus ku mugabane w’i Burayi.

Abaturage b’ibindi bihugu icyenda byemerewe kuzerekeza muri Schengen igihe imipaka izaba yafunguwe harimo; Australia, Canada, Georgia, u Buyapani, Montenegro, New Zealand, Serbia, Koreya y’Epfo, Thailand na Uruguay.

Uretse ibihugu byinshi bya Afurika bitari kuri uru rutonde na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntiruriho kuko iri mu bihugu byibasiwe cyane na Koronavirusi.

Kugira ngo igihugu gishyirwe ku rutonde rw’ibihugu byemerewe kujya mu gace ka Schengen, abaturage bacyo banduye koronavirusi bagomba kuba bari munsi ya 16% by’abantu ibihumbi 100 mu gihe k’iminsi 14 ishize. Urutonde ruzajya rusubirwamo nyuma ya buri byumweru bibiri.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.