21°C , Mostly cloudy with thunderstorms | Kigali-Rwanda

Musanze: Ubuyobozi bwahagurukiye gusobanura amabwiriza yo kwirinda Coronavirusi

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 24-03-2020 saa 15:19:30
Umuyobozi w'akarere ka Musanze Niwumuremyi Jeanine avuga ku ngamba zo gufasha abaturage gusobanukirwa n'amabwiriza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru bukomeje gushyira imbaraga nyinshi mu kwigisha abaturage ngo babashe gusobanukirwa no kumva neza amabwiriza atangwa n’ubuyobozi bw’igihugu.

Nyuma y’umunsi umwe Abanyarwanda bagejejweho amabwiriza mashya yaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard binyuze mu itangazo yashyizeho umukono mu rwego rwo kwirinda no guhashya Koronavirusi, ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwatangiye gusobanura ingamba zafashwe mu gufasha abaturage bako kumva no gusobanukirwa ayo mabwiriza.

Mu kugaragaza ingamba zafashwe zo kureba uburyo ziri gushyirwa mu bikorwa n’inzego z’ibanze mu gufasha abaturage kubahiriza amabwiriza agera ku 10 yatanzwe, umuyobozi w’akarere ka Musanze Niwumuremyi Jeanine, avuga ko ayo mabwiriza yakoriwe neza kandi bari gufasha abaturage kuyasobanukirwa.

Niwumuremyi ati:”Amabwiriza yatanzwe yakiriwe neza nk’ubuyobozi turi gufasha abaturage gusobanukirwa, tubasobanurira impamvu yayo, tukababwira ububi bwa Koronavirusi, uburyo ifata ariko twibanda cyane ku buryo bwo kiyirinda”.

Niwumuremyi atangaza ko ubuyobozi buri gukoresha uburyo bitandukanye ngo babashe kugeza ubutumwa n’ibyo bisobanuro ku baturage.

Ati:” turi gukoresha imodoka ifite indangururamajwi harimo abantu bagenda basobanurira abaturage, hanyuma n’abaturrage bakagira umwanya wo gusobanuza aho batumva neza. Hari gukoreshwa mikoro zizwi nka (Megaphone) mu tugari mu mugoroba, ndetse bigakorwa no mu midugudu mu masaha y’igitondo, abantu bakiri mu ngo bakibutswa ko batagomba kuva mu ngo, bakabwirwa ko bagomba kwirinda icyorezo cya Koronavirusi”.

Niwumuremyi kandi anasobanura ko nubwo hari ibikorwa by’ubucuruzi bimwe byahagaritswe haba mu masoko n’utubari, hari ibigikomeza byemewe birimo gucuruza ibiribwa nk’uko amabwiriza abivuga.

Avuga ko amaduka yose muri Musanze yafunze by’umwihariko acuruza ibitajyanye n’imibereho y’abaturage ya buri munsi kuko ibikorwa bihuza abantu benshi nk’utubari byafungiwe.

Niwumuremyi kandi agaragaza ko abacuruza ibiribwa nabo basabwe guhana intera yagenwe hagati y’umuntu n’undi bagakoresha n’ahandi hari umwanya kubera ko ibindi bicuruzwa byahagaritswemo.

Aha ashimangira ko n’abazana ibiribwa birangurwa basabwe gutonda umurongo umwe imbere y’ibicurizwa bazanye bahana intera, hanyuma abaguzi nabo bakabahagarara imbere bativangavanze kugira ngo umwanya usabwa wubahirizwe.

Muri rusange abacuruza muri butike ngo basabwe guhagarika gucuruza inzoga bagashyira imbere ibigendanye n’imibereho y’abantu ya buri munsi, gusa ashima uburyo bari kubahiriza gushyiraho kandagirukarabe.

Nubwo hagaragazwa uburyo bwahisemo kwifashishwa, itangazamakuru rikorera muri ako karere riri mu byasabwe gutambutsa amatangazo afasha abaturage kubahiriza gahunda zihari mu kwirinda Koronavirusi.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.