17°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda
Abo muri Mbwe bavuga ko basobanutse kuko iterambere ryabagezeho bakaba bifuza izina rijyanye n'igihe (Foto Ngaboyabahizi P.)

Musanze: Inkomoko y’izina Mbwe ry’akagari abaturage bifuza ko rihinduka

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ku ya 11-10-2018 saa 08:08:27

Mu karere ka Musanze, mu Murenge wa Gashaki hari akagari kitwa Mbwe kitiriwe umusozi muremure na wo uzwi nka Mbwe.

Abahaturiye bavuga ko inkomoko y’iri zina ishingiye ku nyamaswa nyinshi zitandukanye zabaga mu ishyamba rya kimeza ryahabaga, zirimo izitwa imbwebwe.

Ibi ni byo byatumye ngo bita aka kagari Mbwe, gusa barifuza ko iri zina ryahinduka ngo kuko ritajyanye n’igihe cyane ko hamaze gutera imbere, hakaba hatakirangwa izo mbwebwe.

Aavuganye n’Imvaho Nshya bo muri santere ya Kaguriro hafi y’uyu musozi wa Mbwe, barimo umusaza Habumuremyi Daniel w’imyaka 86.

Yagize ati: “Ku musozi wa Mbwe ni ahantu hari hari ishyamba ry’inzitane rya kimeza ryabagamo inyamaswa nyinshi zitandukanye zirimo n’imbwebwe ku buryo nta muntu wahinyuzaga uko yiboneye, kubera izo nyamaswa, abahigi n’imbwa zabo ni bo rwose bahatungukaga bagiye guhiga zimwe muri izo nyamaswa zirimo n’izo mbwebwe, kuko buriya imbwebwe ni akanyamaswa kangana n’injangwe ariko wabaga utitonze kakagushihura, ubwo rero kubera ayo mateka y’izo mbwebwe izina ryarakomeje ariko bakarihina bakavuga ngo Mbwe kugeza n’ubu.”

Abo muri Mbwe bavuga ko basobanutse kuko iterambere ryabagezeho bakaba bifuza izina rijyanye n’igihe (Foto Ngaboyabahizi P.)

Akomeza vuga ko basabye ko rihinduka, kariya kagari kabo kakitwa Ntarama kuko irindi ritajyanye n’igihe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashaki, Dushimire Jean, avuga ko na we yasanze iryo zina rihari, ariko ngo kuba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yaravuze ko amazina atajyanye n’igihe yahindurwa, iri na ryo rizahinduka.

Yagize ati: “Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yadusabye urutonde rw’imisozi n’uduce bifite amazina atajyanye n’igihe, cyangwa se adahesha agaciro agace yahawe, twararukoze ku buryo n’iryo rya Mbwe rizahinduka, kuko Akagari ka Mbwe kubatse i Ntarama ari na ryo abaturage bifuza ko ryasimbura Mbwe”.

Ishyamba rya kimeza ryahoze ku musozi wa Mbwe, ryari rigizwe n’ibiti birimo amatovu, imitobotobo, imizibaziba, imirehe, ibiko, imivumu, imifatangwe n’ibindi.

]Kuri ubu, uyu musozi wateweho ibiti bisanzwe by’inturusu byazanywe n’abazungu, izo nyamaswa zirimo n’imbwebwe zikaba zitakiharangwa.

Mu nkengero z’iri shyamba kuri ubu hari za santeri z’ubucuruzi zirimo Kaguriro na Gashaki, bigaragara ko zigenda zizamuka mu iterambere kubera ubucuruzi butandukanye buhakorerwa, burimo n’imyuga itandukanye yo kogosha n’ibindi.

TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *