19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Musanze: Basomewe misa batubahirije amabwiriza yo kurwanya COVID-19

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 12-10-2020 saa 06:08:38
Abakirisitu biganjemo abageze mu zabukuru basanzwe bashyizwe ahantu begeranye cyane

Ku Cyumweru tariki ya 11 Ukwakira ni bwo Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yakoze igikorwa cyo kugenzura ko kiriziya n’amatorero bikorera muri iyi Ntara byubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 mu gihe bari mu gihe cy’amasengesho.

Iki gikorwa cyabereye mu turere twose twegereye Umujyi wa Musanze harimo Gakenke, Gicumbi na Burera.

Ni muri urwo urwego Polisi yaje gusanga muri Shaperi ya Kiriziya Gaturika Katederari ya Ruhengeri iherereye mu Karere ka Musanze harimo abasaza n’abakecuru bashyizwe ukwabo muri iyo Shapeli barimo guhabwa igitambo cya misa na Padiri Nsengiyumva Felicien. Ni mu gihe hari irindi tsinda ryari muri Kiliziya nini risomerwa na Padiri Mukuru wa Katederali ya Musanze, Padiri Ndagijimana Emmanuel.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Assistant Commissioner of Police (ACP) Reverien Rugwizangoga, yavuze ko mu nsengero zigera kuri 72 bagenzuye hariya kuri Katederari ya Ruhengeri ni ho honyine batari bubahirije amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Yagize ati: “Mu nsengero zirenga 72 twakoreye igenzura mu Karere ka Musanze, Gakenke, Gicumbi na Burera, muri Katederali ya Ruhengeri ni ho honyine twasanze bakoze ibinyuranyije n’amabwiriza. Twasanze abantu begeranye cyane ku buryo byashyira mu kaga abakirisitu bari baje mu misa.”

Padiri Nsengiyumva Felicien na Padiri Ndagijimana Emmanuel

ACP Rugwizangoga yakomeje avuga ko abakecuru n’abasaza bari muri Shapeli bari begeranye cyane kandi batambaye udupfukamunwa. Ni mu gihe abandi bakirisitu bari muri Katederali na bo batari bubahirije intera yagenwe hagati y’umuntu n’undi kuko intebe isanzwe yicarwaho n’abantu 4 kuri ubu igomba kwicarwaho n’abantu 2 gusa ariko nta bwo byari byubahirijwe.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bbuzima (OMS) rivuga ko akenshi abantu bakuze cyane bibasirwa n’icyorezo cya COVID-19. By’umwihariko abarengeje imyaka 60 y’amavuko cyangwa se abafite ibibazo by’ubuzima nk’imyanya y’ubuhumekero, umutima, diyabete n’izindi.

Abapadiri barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bahanwe hakurikijwe amabwiriza ahana abarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

ACP Rugwizangoga yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishinzwe kugenzura ko amabwiriza yubahirizwa.

Yagize ati: “Icyo dushinzwe nka Polisi ni ukugenzura ko amabwiriza yubahirizwa uko yatanzwe. Kandi tuzakomeza kugenzura neza ko amategeko yubahirizwa nk’uko bisanzwe, twanavuganye n’inzego bireba kugira bagire ikemezo bafatira bariya barenze ku mabwiriza. ”

ACP Rugwizangoga yakomeje yibutsa abagize amadini n’amatorero by’umwihariko abahawe uburenganzira bwo gusubukura serivisi ko bagomba kubahiriza amabwiriza yatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha kandi bakagira uruhare mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “Musanze: Basomewe misa batubahirije amabwiriza yo kurwanya COVID-19”

  1. Nibyo rwose biragaragara ko begeranye cyane.
    Ariko kandi mbona hari aho Amadini arengana!!!
    Ubu se mu isoko no muri za Taxi (Hiace & Coaster) ko abantu bamarana igihe kirenze isaha bari kumwe kandi ntibitere ikibazo?
    Ababishinzwe bari bakwiye kubyigaho neza, naho ubundi Kiliziya n’Insengero byarakandamijwe muri ibi bihe!!!

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.