17°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Musanze: Abasirikare bakuru barahugurwa ku kubungabunga umutekano mu bihe by’amage

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ku ya 05-09-2018 saa 07:31:42

Mu kigo Rwanda Peace Academy harabera amahugurwa y’abasirikare bakuru baturutse mu bihugu bitandukanye bazahugura abandi ku birebana no kurinda umutekano w’abaturage mu bihe by’intambara, bakabikora igihe baba bagiye mu butumwa bw’amahoro bakora hirya no hino ku Isi.

Abayobozi batandukanye bari kumwe n’Abasirikare bakuru bahugurwa kuzahugura abandi ku bijyanye no kubungabunga umutekano (foto Ngaboyabahizi P)

Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy Colonel Jill Rutaremara yatangaje ko ibihugu n’abasirikare bafite uruhare rukomeye mu kurinda abaturage babo.

Yagize ati: ‟Igihugu ubwacyo gifite inshingano ya mbere  yo kurinda abaturage bacyo, n’abasirikare aho bari hose bafite inshingano zo kurinda abaturage, haba mu bihugu byabo ndetse no mu butumwa bunyuranye.

Iyo bahawe amahugurwa nk’aya ahagije bashobora  gutangira kumenya ahari ibimenyetso byagirira nabi abaturage, bigatuma batangira kurinda abari aho ngo badapfa bakanatanga raporo ahabugenewe, aba bahuguwe bazafasha abandi kugira ngo barusheho kwiyungura ubumenyi mu kazi kabo mu butumwa bw’amahoro baba bagiyemo.”

Lieutenant Colonel Nyirimanzi Gerard ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa avuga ko bayitezemo byinshi ariko cyane ngo uburyo bazitwara  mu butumwa bazajya bahabwa ku Isi ahanyuranye, ibi kandi bizabafasha guhugura bagenzi babo.

Yagize ati: “Ku Isi yose ahenshi byagiye bigaragara ko mu bihe by’intambara abasivile baharenganira cyane bamwe bakahasiga ubuzima, harimo abanyantege nke, abana n’abagore cyane; akaba ari yo mpamvu hateguwe aya mahugurwa azatwongerera ubumenyi mu kurinda abaturage, twita cyane kuri abo bose kuko ni bo bahura n’akaga mu bihe by’amage.”

Aya mahugurwa ahuza abasirikare bo mu rwego rw’aba ofisiye, bakaba batozwa kuzajya guhugura bagenzi babo uburyo bazajya bitwara mu butumwa bazajya boherezwamo. Akaba yarateguwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Amahoro (Rwanda Peace Accademy) n’Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kitwa Global Centre For the Responsability to Protect.

Aya mahugurwa akaba yitabiriwe n’abasirikare 17 bakomoka mu bihugu 5 by’Afurika, ari byo, Ethiopie, Malawi, Rwanda, Tanzanie na Zambie.

TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *