Muri Nzeri hitezwe imvura iri hagati ya mm 10 na100

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 30-08-2020 saa 12:58:25

Mu kwezi kwa Nzeri 2020, mu Rwanda hateganyijwe kuzagwa imvura iri hagati ya mirimetero 10 na mirimetero 100.

Imvura iri hagati ya mirimetero 80 na 100 iteganyijwe mu turere twa Burera, Musanze, Nyabihu, Gakenke ahahana imbibi na Musanze na Nyabihu, mu bice by’uturere twa Rubavu, Ngororero na Muhanga hegereye Nyabihu, mu karere ka Nyagatare ahakora kuri Gatsibo na Gicumbi ndetse no mu bice by’Akarere ka Kirehe bihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi.

Imvura iri hagati ya mirimetero 60 na 80, iteganyijwe mu bice byinshi by’Akarere ka Nyagatare, amajyaruguru y’uturere twa Gicumbi, Rulindo, Muhanga, Ngororero, Rutsiro na Nyamasheke ndetse n’amajyepfo y’uturere twa Rubavu na Gakenke.

Imvura iri hagati ya mirimetero 40 na 60, iteganyijwe mu gice kinini cy’Akarere ka Nyamagabe, aka Nyamasheke, Karongi, Gatsibo, Rwamagana, Kayonza na Kirehe; mu majyepfo ya Rutsiro ahakora ku kiyaga cya Kivu, íbice bimwe na bimwe by’Akarere ka Ngororero na Muhanga, Kamonyi na Nyagatare.

Imvura iri hagati ya mirimetero 20 na 40, iteganyijwe ahandi hasigaye mu bice byinshi by’uturere tw’Intara y’Amajyepfo no mu mujyi wa Kigali ndetse no mu karere ka Rusizi, mu majyepfo y’Akarere ka Nyamasheke, no mu bice by’uturere tw’Intara y’Iburengerazuba duhana imbibi n’Akarere ka Muhanga na Ruhango two mu ntara y’Amajyepfo.

Imvura iri hagati ya mirimetero 10 na 20, iteganyijwe mu gice kinini cy’Akarere ka Gisagara, aka Huye no mu gace gato k’Akarere ka Nyaruguru n’aka Ruhango ndetse no mu bice by’Akarere ka Bugesera bihana imbibi n’u Burundi no mu duce twa Kayonza na Kirehe dukora kuri Tanzania.

Naho imvura iri hasi ya mirimetero 10 ikaba iteganyijwe mu gace gato k’Akarere ka Huye na Gisagara, Nyaruguru, Bugesera na Kirehe.

Imvura iteganyijwe muri Nzeri 2020 iri hasi y’ikigero k’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri Nzeri ahenshi mu gihugu. Imvura iteganyijwe izaturuka ahanini ku isangano ry’imiyaga ituruka mu gice cya Congo ituma tugira imvura mu kwezi kwa Nzeri mu bice byinshi by’igihugu cyane cyane mu Burengerazuba ndetse no mu Majyaruguru y’igihugu.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi irakangurira abaturage gukumira no kugabanya Ingaruka ziterwa n’ibiza hagamijwe kugabanya ibihombo biterwa na byo.

Umunyamabanga uhoraho muri Minema, Kayumba Olivier, yagize ati: “Ni ngombwa ko abantu bitabira kugira ubwishingizi bw’inzu n’indi mitungo kugira ngo bazagobokwe mu gihe baba bagize ingorane zo kugerwaho n’ingaruka z’ibiza bitandukanye.’’

Mu kwirinda gukubitwa n’inkuba, abantu basabwa kwirinda gukoresha ibyuma byose bikoresha amashanyarazi mu gihe cy’imvura irimo imihindagano y’inkuba, kwihutira kujya kugama mu nzu iri hafi, mu gihe imvura yiganjemo imirabyo n’imihindo y’inkuba, kuva mu mazi iyo imvura itangiye kugwa, by’umwihariko ku bantu boga mu nzuzi, ibiyaga na pisine, kwirinda kugama ahegereye iminara y’itumanaho no kuva hafi y’uruzitiro rukozwe mu byuma no kwihutira gushyira imirindankuba ku nyubako aho itarashyirwa.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.