19°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Muri Mister Africa batangiye guhatanira kwinjira muri ½

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 04-11-2019 saa 08:48:44
Twagira Prince uri mu bahatanira ikamba rya Miss Africa International

Abasore 25 bahatanira ikamba  mu irushanwa rya Mister Africa International binjiye mu bihe by’amatora yo ku mbuga nkoranyambaga aho uzahiga abandi azahita ajya muri ½  cy’irushanwa ndetse akanaba Mr Popularity.

Iri  rushanwa rizaba ribaye ku   nshuro ya munani  rikazabera  muri Nigeria  i Lagos rikazasozwa ku ya 7 Ukuboza 2019.

Ni irushanwa rizitabirwa n’abasore 20 baturutse mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, Umunyarwanda uzajyayo akaba yitwa    Twagira Prince Henry wabaye igisonga cya mbere mu irushanwa rya Miss & Mister Elegancy Rwanda 2018.

Abandi  bahatana  harimo uzahagararira u Burundi, Ishimwe Kevin, Lance Ndlovu wo muri Zimbabwe, Jules Oyao wo muri Côte d’Ivoire,  Siriki Combala na we wo muri Côte d’Ivoire, Yuston Nessy wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya  Kongo, Emmanuel Umoh wo muri Nigeria, Josevanio Canga wo muri Angola na  Dawuda Drammeh wo muri Gambia.

Harimo  kandi  Rui Dasilva wo muri Cape Verde, Emmanuel wo muri Ghana, Saint Angelo Eimann wo muri Namibia, Saidi Hussein wo muri Kenya, Ken A Kakay wo muri  Sierra Leone, Mandlonke Mkhiwane wo  Afurika y’Epfo, Rashid Ally Djuma wo muri  Tanzania, Josma Phiri wo muri  Zambia, Muhammed Bah uzaturuka muri Tunisiya  na Christina Leon wo muri  Togo.

Abategura iri rushanwa bamaze gutangiza amatora yo ku rubuga rwa Instagram, aho abantu basabwa gukurikira konti ya Mister Africa Internation gukunda  ifoto y’uwo ushyigikiye, kwandika ahagenewe gutanga ibitekerezo umwifuriza amahirwe, gusangiza abandi iyo foto nabo bakayikunda bakanayivugaho ni gukoresha Hashtag  (uburyo  bwa)   #misterafricainternational.

Uzahiga abandi muri iki gice azahita abona itike yo guhatana muri ½ cy’irushanwa ndetse agahita atorwa nk’ukunzwe kurusha abandi “Mister Popularity”.

Mu 2015 Moses Turahirwa yitabiriye iri rushanwa yegukana umwanya w’igisonga cya mbere ndetse mu 2017 asubirayo ari umwe mu bagize akanama nkempurampaka. Muri uyu mwaka kandi Ntabanganyimana Jean de Dieu yitabiriye iri rushanwa yegukana ikamba rya rudasumbwa w’Afurika.

Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka Jay Rwanda yigeze kwegukana ikamba muri iri rushanwa

Mu 2018 u Rwanda ntabwo rwabashije kwitabira iri rushanwa kuko Niyirora Divic wari wemerewe kuryitabira atabashije kubona ubushobozi bumujyana muri Nigeria.

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.