19°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Prime Cement, uruganda rushya ruzunganira CIMERWA mu guhaza isoko

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 27-07-2020 saa 16:35:09

Kuva tariki ya 16 Nyakanga 1984 kugeza ku ya 16 Nyakanga 2020, Uruganda rwa Sima Nyarwanda (CIMERWA) rwizihije isabukuru y’imyaka 36 rukora sima yakunzwe mu Rwanda igihe kinini.

Muri iyo myaka rwakoze ibishoboka byose mu gukwiza sima ikomeye kandi yizewe ku isoko, bituma ikundwa cyane kuko igaragaza umwihariko uruta uwa sima zavaga mu mahanga.

Ruri mu nganda za mbere zatanze umusaruro b’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) byakunzwe ku isoko ry’imbere mu Gihugu kuva kera kugeza n’ubu.

Ugukundwa, gukenerwa na benshi no kwaguka kw’imirimo y’ubwubatsi mu Gihugu byatumye sima ikorwa iba nkeya ku buryo yahaza isoko ry’u Rwanda.

Imibare yatangajwe mu mpera z’umwaka ushize yagaragazaga ko sima ikenerwa mu Rwanda irenga toni ibihumbi 700 ku mwaka, mu gihe CIMERWA yakoraga toni 480, indi sima igatumizwa mu mahanga.

Guhera mu mwaka wa 2018 ni bwo hatangiye kuvugwa ibya mukeba wa CIMERWA witezwe mu Rwanda, akaba ari umwunganizi uziye igihe mu rwego rwo guhaza isoko.

Kuri ubu ntibikiri inkuru mbarirano, kuko urwo ruganda rwiswe Prime Cement, rugiye gutangira imirimo mu kwezi kwa Kanama 2020.

Prime Ciment ni rumwe mu nganda z’Isosiyete ‘Milbridge Holdings’ ikora Sima ikanakoreshwa mu bwubatsi muri Angola, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu Rwanda no muri Afurika y’Epfo.

Mu 2018 ni bwo ahubatswe Prime Ciment hashyizweho ibuye ry’ifatizo

Ubuyobozi bwa Prime Ciment buvuga ko urwo ruganda ruziye igihe kuko sima nyarwanda yari itangiye guhenda kubera kubura ku isoko. Bivugwa ko agafuka kamwe ka sima kavuye ku mafaranga y’u Rwanda 8,500 kagera ku 13,000.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Prime Ciment Rutabana Eric, yavuze ko uruganda rushya ruje gukemura ikibazo k’ibura rya Sima no gutanga akazi ku baturarwanda, by’umwihariko abo mu Karere ka Musanze urwo ruganda rwubatswemo.

Yagize ati: “Ntiwashyiraho ishoramari muri uyu mushinga munini ureba inyungu gusa, unakenera gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo kigaragara mu mirimo y’ubwubatsi ari na cyo kihutirwa kuri twe”.

Akomeza yizeza ko uruganda ruzagabanya ikibazo k’ibura rya sima mu rwego rw’ubwubatsi rukomeje gutera imbere mu Rwanda.

Amakoro yo mu Majyaruguru agiye kubyazwa umusaruro wa sima

Uruganda Prime Ciment rwatangiye kubakwa mu kwezi kwa Kanama 2018, rukaba rwuzuye neza rutwaye miriyari zisaga 37 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni inkuru nziza ku batuye mu Ntara y’Amajyaruguru, kuko amakoro menshi babonaga mu masambu yabo nk’imbogamizi agiye kubyazwa umusaruro ubafitike akamaro ukakagirira n’Igihugu muri rusange.

Urwo ruganda rugiye kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari aboneka mu makoro ruzakoramo amoko ya sima atandukanye rwifashishe ayo mabuye yaturutse ku iruka ry’ibirunga.

Amakoro aboneka cyane mu Ntara y’Amajyaruguru agiye kubyazwa umusaruro wa sima

Amakoro ni ubwoko bw’amabuye yihariye aboneka mu Ntara y’Amajyaruguru, n’Amajyaruguru y’Iburengerazuba bw’u Rwanda ku gice kegereye ibirunga.

Rwitezweho kujya rutanga nibura toni ibihumbi 50 ku kwezi, rukazajya rukora toni hafi ibihumbi 600 ku mwaka, aho ku ikubitiro ruzatanga akazi ku barenga 300.

Byitezwe ko hazakurikiraho kubaka ikiciro cya kabiri cy’uruganda kizatuma rugira ubushobozi bwo gutunganya nibura toni miriyoni 1.2 buri mwaka, n’abakozi bakongerwa bakagera ku 2,000.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru butangaza ko umutungo kamere w’amakoro ifite uhagije urwo ruganda ndetse uhari ku bwinshi, ku buryo hagikenewe n’abandi bashoramari baza kuwubyaza umusaruro.

Prime Ciment yuzuye itwaye miriyari zisaga 37 ikazatanga akazi ku bantu 300

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

3 Comments on “Prime Cement, uruganda rushya ruzunganira CIMERWA mu guhaza isoko”

  1. Njyewe nikifuzo sigitekerezo,rwose urwo ruganda nirutangira bazampemo akazi, nize economic mfite bachelor’s degree nayikuye muri university of Rwanda huye campus mucyahoze ari (NUR)narangije 2018
    My contact is:0784850702

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.