24°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Muhanga: Urubyiruko rwagaragarijwe amahirwe ari mu buhinzi bukozwe kinyamwuga

Yanditswe na Uwimana Donatha

Ku ya 11-02-2020 saa 07:56:05
Aha Yankurije Drocelle yagaragazaga uburyo yinjiye mu buhinzi ndetse akiyemeza no guhinga imbuto za kijyambere

Urubyiruko rufite aho ruhuriye n’ubuhinzi rwibumbiye mu muryango witwa “YPARD Rwanda”, rweretswe amahirwe ari mu buhinzi bukozwe neza.

Ni mu rugendoshuri rwakoreye mu karere ka Muhanga, rusura umuhinzi wabigize umwuga, ariko rushishikarizwa kugira ibitekerezo ku buhinzi bujyanye n’ikerekezo no guhuza amakuru y’ubushakashatsi n’ibikorwa by’ubuhinzi.

Ni igikorwa cyateguwe n’ihuriro Nyarwanda ‘Alliance for Science Rwanda’ rigamije gufasha urubyiruko n’izindi ngeri z’Abanyarwanda kumva no gusobanukira uruhare rwa siyansi mu gukora ubuhinzi bugezweho, ibi iri huriro rikaba riri kubikora ryifashishije urubyiruko rusanzwe mu buhinzi kugira ngo ribashe gushyigikira gahunda nziza ya Leta inyuze mu kigo cyayo cya RAB yo kwinjiza urubyiruko mu buhinzi ndetse no kuruhuza n’amahirwe ari muri urwo rwego.

Umunyamuryango wa YPARD Rwanda Ntakobangize Ernest ukorera ubuhinzi bw’urutoki mu ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko yarangije amashuri ya kaminuza asanga atari ngombwa ko yazajya gusaba akazi nk’uko abibona kuri benshi ahubwo yiyemeza kwihangira akazi ngo na we bazaze bakamusabe.

Atangaza ko mu buhinzi harimo amafaranga ariko buri wese atarabasha kubona kuko bisaba kubikora neza kandi hakabaho gukoresha ibikoresho neza, bigaherekezwa no gukoresha ifumbire ikenewe n’uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Nahisemo guhinga ibitoki biribwa kuko byera vuba kandi bigira amafaranga bikaba bitanagora kubikurikirana mu mihingirwe yabyo. Kuva natangira gukora ubu buhinzi nigejeje kuri byinshi kuko natangiranye amafaranga make ariko ubu byaramfashije kuko nabashije kwirihira ikiciro cya 3 cya kaminuza.

Gusa turasaba ko habaho uburyo bw’igenamigambi ryiza rihuza imyubakire n’ibindi bikorwa remezo byose bigakorwa nta gihutaje ibindi ariko hanazigamirwa ahakorerwa ubuhinzi kuko bimaze kugaragara ko nabwo bwinjiza amafaranga menshi”.

Umuhinzi wabigize umwuga Yankurije Drocelle, atuye mu mudugudu wa Vunga, akagali ka Mbare, umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, yagize ati: “Mpinga ibijumba bya oranje bifite imbere hasa na karoti. Maze imyaka 10 nkora ubu buhinzi ariko mbona budasubira inyuma kuko burushaho kujya imbere nkurikije umusaruro nkuramo bigatuma mbikurikirana kandi nagiye mbihugurwamo na RAB, kandi bakampa n’imbuto nziza yizewe yujuje ubuziranenge”.

Yankurije avuga ko aterwa ishema no kubona urubyiruko ruri kugana inzira y’ubuhinzi muri iki gihe kuko ubundi rutitabiraga uwo mwuga ugasanga bawusuzugura rwiyumvisha ko ari ikintu kitazagira icyo kimara n’icyo kibagezaho.

Umukozi w’Ikigo k’Igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) mu karere ka Muhanga ukorera muri porogaramu y’urutoki, Imanishimwe Claudette, avuga ko bamwe mu rubyiruko bakunda kubagana babagisha inama ku bijyanye n’ubuhinzi bw’insina n’aho bavana imibyare yo gutera.

Imanishimwe avuga ko barangira urwo rubyiruko abatubuzi RAB yabashije gusura ikabatoranya kandi izi neza ko bafite insina nziza kandi zizewe, hakaba n’ubwo babereka iziri muri laboratwari za RAB.

Ati: “Nkatwe mu karere ka Muhanga hari ubwo twakira abahinzi bakuze, n’urubyiruko bifuza gukora ubuhinzi. Iyo tubonye urubyiruko ruza rutugaragariza ubushake bwo kumenya amakuru ari gukorerwa mu buhinzi biradushimisha tukayabaha kandi bikatwereka ko tugomba guhora tubiteguye kugira ngo tuge tubaha ibyo bifuza”.

Gusa Imanishimwe avuga ko mu bo RAB sitasiyo ya Muhanga yakira bayigisha inama umubare w’urubyiruko ukiri mukeya ugereranyije n’abantu bakuru, akaboneraho kubamenyesha ko mu buhinzi harimo amahirwe menshi nk’uko bigaragarira ku babwinjiyemo mbere.

Habimana Jean Claude, umwe mu batangije Ihuriro Nyarwanda ‘Alliance for Science Rwanda’ rigamije gufasha urubyiruko n’izindi ngeri z’Abanyarwanda kumva no gusobanukira uruhare rwa siyansi, aragira ati: “RAB ifite ibikorwa byinshi irimo gukora mu buhinzi yaba ubushakashatsi ku mbuto y’ibirayi, ku myumbati ndetse n’ubwo iri gukora mu rutoki, akaba ari yo mpamvu amahirwe twabonye ari mu buhinzi twafasha urwo rubyiruko kuruhuza n’ibikorwa bya RAB.

Habimana avuga ko byose bigamije kugira ngo bibafashe kugira igitekerezo ku buhinzi bujyanye n’ikerekezo cya MINAGRI PST4, gishishikariza urubyiruko kugira uruhare mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, guhuza amakuru atangwa n’ubushakashatsi yerekeranye n’ihindagurika ry’ibihe, agahuzwa n’ibikorwa by’abahinzi kandi mu mvugo bumva neza.

Umwanditsi:

Uwimana Donatha

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.