23°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Muhanga: Hari ibigo byakwigirwaho mu kuzamura imitsindire y’abanyeshuri

Yanditswe na Nyiraneza Judith

Ku ya 14-08-2019 saa 18:41:55
Iki ni icyumba cy'umukobwa cyo ku kigo cy'amashuri abanza cya Gitongati abanyeshuri bashima ko kibafasha bakiga neza (Foto Nyiraneza J.)

Muhanga – Mu bigo by’amashuri bitandukanye hari ibigo byakwigirwaho n’ibindi kubera umwihariko uba uhagaragara ugira uruhare mu mitsindire y’abanyeshuri birimo imyigishirize, isuku n’ibindi.

Umuyobozi w’uburezi mu karere ka Muhanga, Sebashi Jean Claude, yatangarije Imvaho Nshya ko nyuma yo gusurwa na Minisiteri y’Uburezi igenzura imikorere y’ibigo by’amashuri, hagiye hagaragara n’umwihariko w’ibigo bimwe na bimwe bikaba byakwigirwaho ngo ireme ry’uburezi rikomeze kuzamuka.

Mu myigishirize yagaragaje ko hari ibigo bitsindisha cyane harimo n’icyagize umwana wabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu mu mwaka w’amashuri washize.

Mu myigishirize umuyobozi w’uburezi mu karere yagize ati “Buri kigo kigira umwihariko ku buryo ibindi byakigiraho. Urugero nk’ikigo Saint André kiri mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga cyatsindishije abana bose bo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ndetse umwana wabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu ni ho yigaga umwaka ushize.”

Ku birebana n’ibindi byakwigirwaho yagarutse ku isuku ku bigo kuko nayo iba mu bifasha abanyeshuri kwiga neza. Yagize ati “Ikigo cy’amashuri abanza ya Gitongati besheje umuhigo mu isuku ku rwego rw’Akarere ka Muhanga, ni ikigo ntangarugero mu kurangwa n’isuku ari mu mashuri, ku mubiri n’imyambarire by’abanyeshuri, mu kibuga, mu busitani, mu cyumba cy’abakobwa, ubwiherero busukuye, aho biyogosheshereza n’ibindi. Bityo ibindi bigo byajya kwigirayo uko byarushaho kunoza isuku.”

Umwe mu barezi bakora kuri icyo kigo, Mukamwiza Elisabeth, yatangarije Imvaho Nshya ko isuku ari ingenzi mu buzima muri rusange ku buryo umwana wambaye imyenda ifuze, yoze, akigira mu ishuri risukuye, akamenya gutonda neza ibikoresho bye no gushyira imyanda ahabugenewe ari byiza.

Yagize ati “Isuku ni isoko y’ubuzima bwiza. Iyo abanyeshuri bafite isuku ku mubiri, mu mashuri, mu bwiherero bibatera ishema ryo kumva bizeye ko no kwiga neza bagatsinda bishoboka. Ikindi kihariye ku bakobwa ni ukuba harashyizweho icyumba cy’umukobwa bituma biga batuje ntibasibe uko babonye cyangwa ngo bagire ikimwaro mu gihe batunguwe n’ukwezi nka kera iyo gahunda itarashyirwaho mu mashuri. Isuku ni kimwe mu byagira uruhare mu mitsindire y’abanyeshuri.”

Umwe mu bakobwa b’abangavu wiga ku mashuri abanza ya Gitongati yavuze ko icyumba cy’umukobwa kibafasha cyane mu gihe bibaye ngombwa, ku buryo ari ibyo gushima kuko bibafasha kwiga batuje.

Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza cya Gitongati Uwihoreye Jeanne we yatangarije Imvaho Nshya ko icyo kigo gifite gukomeza kurangwa n’isuku hose, ku buryo ari intego itazasubira inyuma.

Yagize ati “Ikigo cyacu kesheje umuhigo mu isuku ku rwego rw’Akarere ka Muhanga, ni umuhigo weshejwe kuko twari dufite byinshi duheraho bitewe n’uko ubwiherero bujyanye n’igihe, icyumba cy’umukobwa kirimo ibikenerwa, ubusitani mu kigo burimo n’aho gufasha imyanda (poubelle), ubwogoshero mu kigo, amazi meza yo kunywa n’ibindi.”

Iki ni icyumba cy’umukobwa cyo ku kigo cy’amashuri abanza cya Gitongati abanyeshuri bashima ko kibafasha bakiga neza (Foto Nyiraneza J.)

Umwanditsi:

Nyiraneza Judith

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.