Mu Rwanda, mu nganda 647 z’ibiribwa handitse 10% byazo gusa

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya 07-02-2020 saa 07:29:48
Inganda zikora ibiribwa zisabwa kwiyandikisha kuko biri mu nyungu za ba nyirazo kuko bibarinda ko ibyo bakora byakwiganwa n'abandi

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti bikoreshwa mu Rwanda, FDA, Dr. Karangwa Charles, avuga ko mu nganda z’ibiribwa zigera kuri 647 izimaze kwandikwa muri zo zigera kuri 10% gusa.

Dr. Karangwa yabivugiye i Kigali ejo hashize ku wa kane, mu kiganiro n’itangazamakuru, mu nama yahuje abashoramari n’abayobozi batandukanye bafite aho bahurira no gucuruza no gutumiza ibiribwa hirya no hino ku Isi, mu rwego rwo kuganira ku mikorere n’imikoranire, no kungurana ibitekerezo byafasha kunoza akazi kabo bakora.

Ni mu gihe icyo kigo k’igihugu kimaze kwegurirwa inshingano zo kugenzura ibiribwa ubusanzwe byakorwaga n’ikigo RSB.

Uyu muyobozi arasaba abikorera n’abandi bashoramari kwitabira kwandikisha ibikorwa cyangwa inganda zabo z’ibiribwa kuko na bo bafitemo inyungu zo kubarinda abashobora kwigana ibyo bakora.

Ati: “Abafite inganda zikora ibiribwa basabwa kwitabira gahunda yo kwandikisha nganda zabo, kuko kugeza ubu mu nganda zihari zigera kuri 647 z’ibiryo n’ibyo  kunywa, izimaze kwandikwa zigera kuri 10% gusa kandi biri no mu nyungu zabo kuko birinda abashobora kuzigana”.

Dr. Karangwa asanga iyi nama barimo ari inama ifite akamaro kuko izafasha Abanyarwanda kujya babona ku isoko ibiribwa byujuje ubuziranenge bidashobora guhungabanya ubuzima bwabo, dore ko ashingiye ku mibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima WHO, abantu basaga 600,000 ku Isi bapfa bazize ibiryo bihumanyijwe n’ibinyabutabire bitandukanye  ‘chemicals’.

Dr. Karangwa agaruka ku kamaro k’urubuga rwiswe ‘One Health Platform’ rugiye kujyaho ku bufatanye n’izindi nzego nka Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI n’izindi, asanga ari bimwe mu bizafasha kurwanya ibishobora guhumanya ibiribwa  nk’ikinyabutabire kitwa Aflotoxine gishobora kuba intandaro y’indwara ya kanseri.

Akomeza agira ati: “Urubuga rwiswe ‘One Health Platform’ rugiye kujyaho ruzafasha kurwanya bimwe mu binyabutabire birimo nk’aflotoxine, n’urundi ruhumbu rushobora kwanduza ibiribwa guhera no mu mirima kugera no mu nganda”.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ishami ry’ububugenzuzi mu kigo ‘Food and Drud Authority’ Alex Gisagara, na we yasabye abashoramari bafite aho bahuriye n’ubucuruzi bw’ibiribwa kujya bapimisha ibyo bakora muri izo nganda   kuko ngo ari serivise batangira ubuntu nta kiguzi.

FDA ni ikigo cya Leta cyashinzwe mu mwaka wa 2018, gihabwa inshingano zo kugenzura imiti n’ibiribwa bikoreshwa mu Rwanda, mu rwego rwo kunganira zimwe muri izo nshingano nyinshi ubusanzwe zakorwaga n’ikigo k’igihugu gitsura ubuziranenge, RSB.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti bikoreshwa mu Rwanda, FDA, Dr Karangwa Charles

Umwanditsi:

TWAGIRA WILSON

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.