20°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Rwanda: Hatangijwe urubuga ruhuza ba rwiyemezamirimo b’abagore muri Afurika

Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE

Ku ya 15-10-2020 saa 17:52:24

Kuri uyu wa 15 Ukwakira 20202, U Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro hatangizwa urubuga http://womenconnect.org rwiswe “50MAWSP” (50 Million African Women Speak Project) rugamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo b’abagore bo muri Afurika binyuze mu kubona no guhererekanya amakuru y’amahirwe yabafasha kwiteza imbere, n’uburyo bwo gukorana n’ibigo by’imari.

Ni urubuga rwashinzwe hagamijwe gufasha amamiriyoni y’abagore b’Abanyafurika gutangiza, guteza imbere ku buryo burambye imishinga y’ubucuruzi binyuze mu kubona amakuru yose bakeneye ku rwego rw’ubushabitsi (business) baba barimo rwose bifashishije ikoranabuhanga.

Intego nyamukuru y’urubuga 50MAWS  ni ugushyigikira iterambere ry’abagore muri Afurika cyane ko rwatangiye gufasha abagore bo mu bihugu 38 bari mu bucuruzi guhanahana amakuru ndetse rukanaborohereza kubona serivisi z’imari.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof. Bayisenge Jeannette atangiza ku mugaragaro ruriya rubuga mu Rwanda, yashishikarije abagore kurukoresha no kurumenyekanisha muri bagenzi babo.

Yagize ati: “Uru rubuga ruzajya rubafasha guhanahana amakuru ajyanye n’ubucuruzi n’uko wagera kuri serivisi z’imari ndetse n’izindi serivisi. Aya ni amahirwe aje yiyongera ku yandi twashyiriweho n’Igihugu cyacu. Nubwo ibi bihe bitoroshye ariko hari amasomo byadusigiye nk’Abanyarwanda bose nko kwitabira gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi zitandukanye harimo no guhererekanya amafaranga ndetse no mu bikorwa by’ubucuruzi”.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof. Bayisenge Jeannette

Yakomeje agaragaza ko kuri ubu terefoni ari igikoresho k’ikoranabuhanga gifasha abantu kubona amakuru ku buryo bwihuse.

Ati: “Kuri ubu terefone ni kimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga bifasha abantu kubona amakuru batarinze kuva aho bari, izi terefone zigomba no kubafasha kubona amakuru kuri ruriya rubuga; nkaba mbashishikariza kurukoresha mwiteza imbere”.

Minisitiri Prof. Bayisenge yagarutse no ku kwizihiza Umunsi w’Umugore wo mu cyaro, avuga ko bigamije kugaragaza agaciro n’uruhare rw’umugore wo mu cyaro mu iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu.

Yagize ati: “Umugore wo mu cyaro afite uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu by’umwihariko mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, gutunganya umusaruro ndetse no kubungabunga ibidukikije kandi ibyo byose abikora atabibonera igihembo gikwiriye”.

Umunyamabanga Mukuru Wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri mu Muryango w’Afurika y’ Iburasirazuba (EAC) Bazivamo Christophe yavuze ko urubuga rwatangijwe ruzafasha ba rwiyemezamirimo b’abagore bo mu bihugu by’ Afurika bigera kuri 38 guhererekanya amakuru ku mahirwe yabafasha kwiteza imbere.

Yakomeje agira ati: “Icyorezo cya Koronavirusi cyatweretse ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu gukora ubucuruzi. Ni yo mpamvu natwe rero dushaka gufasha abagore bo mu bihugu by’Afurika gukoresha uru rubuga bakajya bamenya ibyo bagenzi babo bakora n’ahari amahirwe”.

Umunyamabanga Mukuru Wungirije muri EAC Bazivamo Christophe

Bazivamo Christophe yakomeje avuga ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro, byabaye umwanya mwiza wo gutangiza ruriya rubuga no kurumenyekanisha by’umwihariko bihereye ku bagore bitabiriye kuwizihiza.

Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro byabereye mu Karere ka Musanze ku rwego rw’Igihugu.

Umunsi Mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wizihijwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Umwanditsi:

TUMUKUNDE GEORGINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.