Mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana
Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE
Hirya no hino mu Gihugu hatangiye icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umwana, kuva uyu munsi ku wa 22 Gashyantare 2021 kugeza ku wa 7 Werurwe2021, hazagenda hakorwa ibikorwa bikomatanyije, urugo ku rundi, bigamije kubungabunga ubuzima bw’abana no gushishikariza ababyeyi gushyira imbaraga mu kwirinda indwara.
Muri iyi gahunda, haratangwa ibinini by’inzoka ku bana bafite amezi 12-imyaka15, Vitamini A ku bana bafite amezi 6-59, gutanga ifu yitwa Ongera Intungamubiri ku bana bafite amezi 6 kugera 23, gupima imikurire y’abana bafite hagati y’amezi 6 na 59 hapimwa ikizigira cy’ukuboko (MUAC) no gupima ibiro hifashishijwe umunzani.
Hari kandi igikorwa cyo gupima uburebure hifashishijwe umusambi wabugenewe ku bana bafite amezi 3, 6, 9, 12, 15 na 18 no gupima ububyimbe buterwa na bwaki

Ibi ni bimwe mu bikorwa byo gupima abana byakozwe mu Karere ka Kicukiro
Abaturage barasabwa kwitabira iki gikorwa kizakorwa n’Abajyanama b’ubuzima bafashijwe na ba Mutwarasibo, hubahirizwa ingamba zose zo kwirinda kwandura no kwanduza abandi COVID-19.
Muri iki cyumweru, kandi ababyeyi batwite barashishikarizwa kwitabira gupimisha inda, kunywa ibinini bya feri na aside folike byongera amaraso bahabwa kwa muganga bagiye kwipimisha.
Hazatangwa inyigisho zigamije kurandura indwara ziterwa n’umwanda, Malariya n’imirire mibi.
Inzego z’ubuzima n’izifite kurengera umwana mu nshingano zirakangurira ababyeyi kwirinda no kwamagana ibikorwa bibabaza umubiri w’umwana nko guca ibirimi, gukura ibyinyo, guhandura uburo n’ibindi.
Uturere twateguye ibikorwa byahariwe kwita ku buzima bw’umwana ku nsanganyamatsiko igira iti: “Tubungabunge ubuzima bw’umwana n’imikurire”.

Ibikorwa bizakorwa n’Abajyanama b’ubuzima bafatanyije n’Inzego z’Ibanze
Mu turere hakozwe ibikorwa byo kwita ku buzima bw’umwana