Mu Rwanda hagiye gukoreshwa ikarita itahura abanduye COVID-19

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 20-11-2020 saa 10:39:51
Umuyobozi w'Ikigo y'ikoranabuhanga KommLabs Karanvir Singh,

Ikigo gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga KommLabs cyagiranye amasezerano y’ubutanye na Smart Africa ku mushinga ukiri mu igerageza ugamije gukoresha ikoranabuhanga mu kumenya abanduye COVID-19. Ni ikarita yiswe KOMMTRACE ifite ubushobozi bwo kubika amakuru y’abo umuntu yahuye na bo bose.

Mu kumurika uwo mushinga ubuyobozi bwa Smart Africa bwavuze ko wakorewe muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda ukaba unajyanye n’imibereho y’Abanyafurika.

Agakoresho karimo ikoranabuhanga umuntu azajya agendana nk’ikarita (KOMMTRACE) kangana n’indangamuntu ngo ntizakenera gushyirwamo umuriro nk’uko terefone ziwukenera, nta murandasi cyangwa indangakerekezo (GPS), ikaba ishobora gukoreshwa imyaka 3, igiciro ku ikarita 1 ni amadorari 12 ni ukuvuga hafi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 12.

Mu gihe umuntu ufite iyi karita ahuye n’uwanduye covid-19 mu ntera ya metero 2 iyi karita itanga amakuru ku bantu bose uwanduye yahuye na bo.

Umuyobozi w’Ikigo k’ikoranabuhanga KommLabs Karanvir Singh, avuga ko ubu buryo bwo kurwanya COVID19 bugendanye n’imibereho y’abanyafurika.

Yagize ati “Twamaze amezi ari hagati ya 4 na 5 dukora iri koranabuhanga kugira ngo iyi karita ishobore kubika umuriro igihe kirekire, aho batiri (battery) y’iyi karita ishobora kumara imyaka 3 ikora amasaha 24/24 nta kuyizimya cyangwa kuyicana, yakoreshwa n’abana b’imyaka 4 kugeza ku bafite imyaka 90 nta bundi bumenyi bisaba kuyigira, nk’uko wambara agapfukamunwa ni ko wambara iyi karita ukagenda, mu gihe uhuye n’abandi bantu na bo bafite iyi karita ifata amakuru yabo ariko nta myirondoro ihita igaragara, amakuru akabikwa mu minsi 21 kuri iyi karita.”

Ubufatanye hagati ya KommLabs na Smart Africa bushingiye ku kurwanya COVID19 mu buryo bworoshye, ni ikoranabuhanga ryakorewe mu Rwanda ariko rigenewe Abanyafurika. Akomeza avuga ko KOMMTRACE izatangira gukoreshwa mu Rwanda guhera mu kwezi gutaha k’Ukuboza.

Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa Lacina Kone avuga ko ibihugu bindi 8 biri muri Smart Africa bizagezwaho uyu mushinga.

Ati: “Twe nka Smart Africa tugerageza gushakisha ibisubizo by’ibibazo ku baturage bacu, mu mwimerere w’Afurika, icyo ni ingenzi cyane kuko nta bwo ibintu byose bishobora gukora hano twabonye ko hadakenerwa sim card, nta terefoni, nta internet ikamara imyaka 3 cyangwa 4 bivuze ko abantu bari mu cyaro n’abantu bari mu mujyi bashobora kugira ubu buryo, ni inshingano zacu kumenyesha abanyamuryango bacu ba smart Africa ko habonetse uburyo bwo kurwanya COVID19.”

Ubu buryo bwitezweho kugabanya ikiguzi kigendera mu gushakisha abanduye no gupima abantu harimo n’abadafite uburwayi. Bikaba byitezwe ko uyu mushinga ushobora kuzagera mu baturage guhera mu kwezi kwa 1 k’umwaka utaha.

Inkuru ya RBA

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “Mu Rwanda hagiye gukoreshwa ikarita itahura abanduye COVID-19”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.