23°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Mu Rwanda COVID-19 yahitanye 2, ibiza byica abarenga 150

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 29-06-2020 saa 15:08:17

Guverinoma y’u Rwanda irasaba Umuryango Mpuzamahanga ubufatanye mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’Igihe nk’uko ukomeje ubufatanye mu guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) cyugarije Isi muri iyi minsi.

Nubwo ku Isi imibare y’abahitanwa na COVID-19 biyongera bakaba barenze ibihumbi 500 kuva uyu mwaka watangira, imfu n’izindi ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere na zo zikomeza kwiyongera.

Kuva iki cyorezo cyatahurwa mu Rwanda, kimaze gutwara ubuzima bw’abantu babiri bikaba bishingiye ku ngamba u Rwanda rwafashe n’ubufatanye rwabonye ku rwego mpuzamahanga. Ni  mu gihe imyuzure, inkwangu n’ibindi biza biterwa n’imihindagurikire y’ikirere bimaze gutwara ubuzima bw’abarenga 150 muri uyu mwaka gusa.

Minisitiri muri Minisiteri y’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, yagarutse ku buremere bw’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ziremereye na zo zikeneye ubufatanye bwihariye ku rwego mpuzamahanga.

Ni mu nama yiga ku ngamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere yateguwe n’Ihuriro ry’ibihugu byiyemeje ubufatanye mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere (NDC Partnership).

Minisitiri Dr. Mujawamariya yagize ati: “Kuva iki cyorezo cyatahurwa bwa mbere mu Rwanda, ikibabaje twapfushije abantu 2 . Ugereranyije n’abahitanywe n’ibiza, uyu mwaka wonyine tumaze kubura ubuzima bw’abarenga 150 bishwe n’ibiza bikomoke ku mihindagurikire y’ikirere nk’imyuzure n’inkangu. ”

Yakomeje avuga ko guhangana n’imihindagurikire y’ikirere bisaba ko ibihugu byose bihuza imbaraga nk’uko bikomeje kuzihuza mu kurwanya COVID-19, kuko byose ari ibibazo bigwirira abantu bikanabatwara ubuzima.

Yakomeje avuga ko mu ngamba nshya u Rwanda rwihaye intego yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ku kigero cya 38% mu myaka 10, ariko kubahiriza neza amasezerano y’i Paris ajyanye no kurengera ibidukikije bikaba bisaba ko ibihugu byose bishyira imbaraga zingana mu guhangana n’icyo kibazo.

Ati: “U Rwanda rwiyemeje gukoresha miriyari 5.7 z’amadorari y’Amerika zizifashishwa mu kugabanya imyuka ihumanya (C02 ), izindi miriyari 5.4 zikifashishwa mu kwisuganya no kujyana n’imiterere y’ibihe.”

Yavuze ko Leta ikomeje gukorana n’imiryango irengera ibidukikije mu guharanira ko guhangana n’ingaruka za COVID-19, bijyana no kwimakaza ubukungu butangiza ibidukikije bukanihanganira n’imihindagurikire y’ikirere.

Kimwe mu by’ingenzi u Rwanda rwibandaho ni bijyanye no kugenzura ibishobora guhumanya ikirere n’igipimo cy’umwuka mwiza mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaturuka mu igabanyuka ryawo mu kirere.

Ikindi ni ugufata neza imyanda yose ishobora kwangiza ibidukikije, gushora imari mu ikoranabuhanga rifasha mu guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere busigasira urusobe rw’ibinyabuzima.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.