20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Mu Rwanda abantu 75,056 bakingiwe COVID-19 ku ikubitiro

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 05-03-2021 saa 22:45:19

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Gihugu hose abantu  75,056 bakingiwe icyorezo cya COVID-19 mu gikorwa cyahereye ku barusha abandi ibyago byo kwandura no kuzahazwa n’icyo cyorezo. 

Imibare yatangajwe na Minisiteri yerekana ko mu Mujyi wa Kigali hakingiwe abantu 2,051 mu Ntara y’Amajyaruguru hagakingirwa 15,007; Mu Ntara y’Amajyepfo hakingirwa 21,812; mu Burasirazuba 20,072; na ho mu Burengerazuba hakingirwa 16,114.

Gukingira birakomeje ku bitaro n’ibigo nderabuzima byose mu Gihugu, aho harimo kwibandwa ku barusha abandi  ibyago byo kwandura cyangwa kuzahazwa na COVID19 harimo abakozi b’ibigo n’Abajyanama b’ubuzima .

Ni mu gihe uyu munsi habonetse abarwayi bashya 92 b’icyorezo cya COVID-19 bituma abamaze gutahurwa guhera muri Werurwe 2020 bagera ku 19,426.  Muri abo bose abamaze gukira ni 17,751 bangana na 91.3%, bakaba barimo 69 bakize mu masaha 24 ashize. Abakirwaye ni 1,418 barimo 11 barembye.

Uyu munsi umuntu umwe ni we wishwe n’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda,  bituma abamaze guhitanwa na cyo baba 267 bangana na 1.4% by’abamaze gutahurwaho iyo ndwara.

Abarwayi bashya barimo abo mu Mujyi wa Kigali 20, Gisagara 20, Huye 15,  Nyaruguru 8, Nyamagabe 7, Kamonyi 4, Rusizi 4, Rulindo 4, Karongi 2,   Ruhango 2, Muhanga 2, Ngororero 2, Gakenke 1 na Rutsiro 1.

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hashize igihe hafashwe ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali aho ubukana bw’icyorezo bukomeje kugabanyuka.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yatangiye gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi ihereye ku bakora mu bigo bivurirwamo COVID-19 n’abaganga bita ku barwayi umunsi ku wundi.

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Werurwe, ibindi byiciro biratangira gukingirwa nyuma yo kwakira icyiciro cya mbere cy’inkingo u Rwanda rwemerewe muri gahunda ya COVAX. Byitezwe ko no mu cyumweru gitaha gazakirwa icyiciro cya kabiri cy’izo nkingo.

Ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri za nijoro kugeza saa kumi za mugitondo mu Gihugu hose, ingendo zihuza Uturere dutandukanye zikaba zibujijwe ndetse n’izihuza Uturere n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe keretse gusa ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi z’ingenzi.

Mu gihe u Rwanda rutaragera ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

Imibare itangazwa kuri Afurika igaragaza ko abamaze gutahurwaho icyorezo cya COVID-19 ku mugabane basaga miliyoni 3.9 barimo miliyoni 3,5 z’abamaze gukira, n’abarenga ibihumbi 105 bamaze kwamburwa ubuzima na cyo.

Ku Isi, abamaze kwandura muri rusange bararenga miliyoni 116.6 barimo miliyoni 92 z’abakize ndetse na miliyoni 2.5 z’abantu bamaze kubura ubuzima kubera icyo cyorezo.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.