25°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Mu Rwanda, abantu 49 bashya bakize COVID-19

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 30-07-2020 saa 20:53:34

Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko habonetse abarwayi bashya 31 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), mu bipimo 4,066  byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha abantu 49 bakize neza.

Umubare w’abamaze gukira ugera kuri 1,085  mu 1,994 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda, mu bipimo 260,025 bimaze gufatwa kuva umurwayi wa mbere yatahurwa mu Rwanda.

Abarwayi bashya 13batahuwe mu Mujyi wa Kigali: 13(abahuye n’abanduye & Abaturarwanda batashye), Rusizi :11 & Nyamasheke: 4 (bapimwe mu midugudu iri mu kato), Kirehe: 1, Kayonza: 1, Rubavu: 1. Bose bahise bashyirwa mu kato aho bakomeje kwitabwaho n’Abanyarwanda.

Kugeza ubu abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze kuri 904, iki cyorezo kikaba kimaze gutwara ubuzima bw’abarwayi batanu mu Rwanda.

Igikorwa cyo gupima abantu mu buryo bwa rusange mu Gihugu kirakomeje, ndetse imidugudu y’Akarere ka Nyamasheke n’iy’aka Nyamagabe ikomeje gahunda ya Guma Mu Rugo kimwe n’imwe mu mirenge y’Akarere ka Rusizi n’imidugudu yo muri Kigali.

Umudugudu wa Kamabuye na Zuba yo mu Kagari ka Nyarurama, n’uwa Nyenyeri wo mu Kagari ka Bwerankoli mu Karere ka Kicukiro, yakuwe muri Gahunda ya Guma Mu Rugo , mu gihe Imidugudu itatu yo mu Kagari ka Tetero ikomeza kuguma muri iyo gahunda kimwe n’amasibo atatu yo mu Kagari ka Bwerankoli, Akagari ka Butare.

Mu tundi turere, ingendo zihuza Intara  n’Umujyi wa Kigali n’ibikorwa bitandukanye by’ubuzima busanzwe birakomeje.

Kuri ubu ubishatse wese arimo gupimwa COVID-19, akamenya uko ahagaze ndetse yasangwa ari muzima agahabwa ikemezo kemeza ko ari muzima.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Imibare yatangajwe ku rwego mpuzamahanga yerekana ko muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 barenga ibihumbi  893 barimo abarenga ibihumbi 541 bakize n’abandi barenga ibihumbi 18 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi bararenga miriyoni 17, barimo abakize barenga miriyoni 10.8 n’abapfuye barenga ibihumbi 673.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.