Mu nyungu zitezwe kuri KIFC harimo guha akazi Abanyarwanda
Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE
Kuri uyu wa 19 Mutarama 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel yagejeje ku badepite ikiganiro ku mikorere y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Imari rya Kigali (KIFC), agaragaza uruhare rifite mu kuzamura ubukungu n’imibereho y’Abanyarwanda.
Muri iki kiganiro, Minisitiri Ndagijimana yabwiye abagize Umutwe w’Abadepite ko Ihuriro Mpuzamahanga ry’Imari rya Kigali rizafasha gushyiraho umurongo uzakurikizwa n’abashoramari, ndetse no gutanga amakuru yose akenewe kugira ngo abashoramari babashe gukorera mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa KIFC , Nick Barigye yavuze ko iri huriro kugira ngo rigere ku rwego mpuzamahanga bisaba ko rikorana n’ibindi bigo by’imari n’amabanki biri ku rwego mpuzamahanga. Yongeyeho ko kandi rifasha mu gushishikariza abashoramari gukorera mu Rwanda ku buryo ibikorwa byabo bitanga akazi ku Banyarwanda mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo.
Asobanura ko rikorana n’ Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere ( RDB) mu kureshya abashoramari bo muri serivisi zijyanye n’imari, kandi ko mu byo bifuza ku bashoramari baturuka hanze harimo ko bakoresha u Rwanda bashora imari mu bihugu bituranye na rwo.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki kiganiro, Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille yashimiye abatanze ibiganiro byatumye Abadepite basobanukirwa imikorere y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Imari rya Kigali n’akamaro rifite mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.
Mukabalisa yavuze ko iki kiganiro cyabafashije mu kurushaho kumenya inshingano z’abagize Inteko Ishinga Amategeko bityo amategeko batora akaba anoze kandi ahujwe n’ibisabwa ku rwego mpuzamahanga, ikindi kandi bigakorwa mu nyungu z’Abanyarwanda bahagarariye.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille mu kiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga