21°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Mu nama y’inteko rusange ya Rayon Sports hazaganirwa ku ngingo 5

Yanditswe na Bugingo Fidèle

Ku ya 14-01-2020 saa 16:30:41
Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate

Tariki 19 Mutarama 2020 muri Hotel King Fisher  hazabera inama y’inteko rusange y’ikipe ya Rayon Sports ikaba izarebera hamwe ingingo 5 z’ingenzi.

Mu ibaruwa iriho umukono wa Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate  igaragaza ko hatumiwe abayobozi bose b’ikipe ya Rayon Sports, abakuriye amatsinda y’abafana ndetse n’abafatanyabikorwa b’iyi kipe.

Mu bizigirwa muri iyi nama harimo kurebera hamwe raporo y’ibikorwa kuva muri Nyakanga 2019 kugeza tariki 31 Ukuboza 2019. Iki akaba ari igihe iyo komite nshya yagiriyeho kuko yatowe tariki 14 Nyakanga 2019.

Mu bindi bizareberwa hamwe ni raporo y’ikoreshwa ry’umutungo kuva muri  Nyakanga  kugeza 31 Ukuboza 2019, kuvugurura amategeko  shingiro n’amategeko ngengamikorere y’umuryango wa Rayon Sports, kuzuza inzego ndetse no kurebera hamwe ishingwa rya Sosiyete ya Rayon Sports.

Ku kijyanye no kuzuza inzego, tariki 26 Ukuboza 2019 hateranye inama ya komite nyobozi hashyirwaho abayobozi basimbura abari batowe tariki 14 Nyakanga 2019 ubwo habaga amatora ya komite nyobozi nshya

Muhire Jean Paul Nsekera yagizwe Visi Perezida wa mbere naho  ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri hashyirwaho Furaha Jean Marie Vianney. Rutagambwa Martin   yagizwe  umujyanama wa Perezida wa Rayon Sports  wihariye ku bijyanye n’ibya tekinike asimbuye Nsabimana Eric.

Aba bayobozi bashyizweho by’agateganyo  biteganyijwe ko  bazemezwa n’inama y’inteko rusange.

Iyi nama y’inteko rusange izaba nyuma y’umukino w’umunsi wa 18 aho ikipe ya Rayon Sports izakira Espoir FC kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo tariki 18 Mutarama 2020. Uyu uzaba ari umukino wa gatatu mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2019-2020, imikino ibiri iheruka, Rayon Sports yatsinze Gasogi United igitego 1-0 nyuma umukino uheruka inganya na AS Kigali 0-0.

Ikipe ya Rayon Sports kuri ubu iri ku mwanya wa kabiri  n’amanota 35 inyuma ya APR FC n’amanota 41.

Umwanditsi:

Bugingo Fidèle

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.