24°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Mu myaka 5 ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro kuri 23.8%

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 14-02-2020 saa 14:41:57

Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari  mu nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, yagaragaje ko mu isesengura yakoze kuri raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yasanze mu myaka itanu ishize ifaranga ry’u Rwanda rimaze guta agaciro ku isoko ku kigero kigeze kuri 23.8%, bikaba bisaba ingamba zitoroshye.

Byagaragajwe na Perezida w’iyo komisiyo, Nkusi Juvenal, ubwo yagezaga ku Nteko rusange ya Sena raporo bakoze ku busesenguzi bwa raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda y’ibikorwa byayo by’umwaka w’ingengo y’imari ushize, wa 2018/2019.

Nkusi yavuze ko mu byo basesenguye birimo imiterere y’isoko ry’imari n’imigabane, icuruzwa ry’impapuro mpeshwamwenda, ubugenzuzi bw’urwego rw’imari, imikorere y’amabanki n’iy’amakoperative yo kubitsa no kugurizanya SACCOs n’igabanuka ry’agaciro k’ifaranga, basanga idorali ry’Amerika ku isoko rirushaho kuzamuka umwaka ku wundi.

Yakomeje agira ati “Ku igabanuka ry’agaciro k’ifaranga ku isoko ry’u Rwanda, mu mwaka wa 2018/2019, igabanuka ryabayeho 4.5%; ariko iyo ufashe kuva 2014/2015 kugeza 2018/2019 ifaranga ry’u Rwanda rimaze kugabanukaho 23.8%.

Nk’urugero, muri Kamena 2019, ejo bundi rwose ntiharashira amezi umunani idorali ry’amerika ryavunjwaga Frw 859 naho ku itariki ya 30 Mutarama 2020, muri iki cyumweru cyashize tujya gutanga raporo, idorali ryari rigeze ku Frw 926. Ni ukuvuga ngo iyo icyo gihe tureba ibiva hanze, ni ukuvuga ngo u Rwanda rwishyura menshi kandi ibyo u Rwanda rwohereza hanze biracyari bike ugereranyije n’ibitumizwayo.”

Senateri Nkusi yakomeje avuga ko Komisiyo yasanze hakwiye kongerwa imbaraga mu bikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”. Ati “Iyo tuvuga ngo Made in Rwanda tukanayishyira imbere bifite akamaro, bifite n’igisobanuro gikomeye ku bijyanye n’ubukungu bw’u Rwanda no kugira ngo dushobore kubaganya icyo cyuho hagati y’ibitumizwa hanze n’ibyoherezwa hanze”.

Yongeyeho ko n’ibigo by’imari bikorera mu Rwanda bikwiye kugira ubushobozi bwo guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga n’ibisimbura ibiza mu gihugu.

Bamwe mu basenateri bagarutse ku mbogamizi zagaragajwe, ko mu rwego rw’amabanki hagaragaramo ibibazo bijyanye n’uko hari ubuke bw’inguzanyo mu nzego zimwe na zimwe ziteza imbere ubukungu byihuse nk’ubuhinzi aho inguzanyo amabanki atanga zose izingana na 6% ari zo zijya mu buhinzi, bakibaza ingamba zihari zo kongera izo nguzanyo.

Senateri Niyomugabo Cyprien, yavuze ko abona hagikenewe gusobanurira neza abantu icyo ‘Made in Rwanda’ ari cyo, akumva kandi na za kaminuza n’amashuri makuru yakabigizemo uruhare akora ubuvumbuzi mu guhanga udushya ku isoko ry’umurimo no ku Isi hose bakajya bamenya ko ubuhanga runaka cyangwa ikintu iki n’iki cyatangirijwe mu Rwanda.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.