17°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda
Imwe mu nzu zicururizwamo Nyabugogo mu gikari cy' amashyirahamwe yashyizweho ingufuri na RRA (Foto James R.)

Mu mujyi wa Kigali RRA yafungiye abacuruzi 6 badakoresha neza EBM

Yanditswe na UWAYISABA FRANCINE

Ku ya 28-09-2018 saa 05:38:46

Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyafungiye abacuruzi batandatu bo mu Mujyi wa Kigali, Nyabugogo, hazwi nko mu gikari cy’amashyirahamwe kubera kudakoresha neza EBM itanga inyemezabuguzi mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Imwe mu nzu zicururizwamo Nyabugogo mu gikari cy’ amashyirahamwe yashyizweho ingufuri na RRA (Foto James R.)

Mbera Emy, umuhuzabikorwa w’umushinga wa EBM mu Kigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro, avuga ko aba bacuruzi bafungiwe kubera kutubahiria amategeko cyane arebana n’ikoreshwa rya EBM.

Ati “Impamvu yatumye dufungira aba bacuruzi ndetse tuzanakomeza dufungira n’abandi, ni ukutubahiriza amategeko y’imisoro ndetse n’iyubahirizwa ry’ikoreshwa rya EBM. Mu by’ukuri hari abatayikoresha neza mu buryo baha inyemezabuguzi umuntu wese ugize icyo agura, ariko na none hari abatanga inyemezabuguzi idahuye n’amafaranga bakiriye. Abaguzi rero nta bwo babyemera kuko bubahiriza uburenganzira bwabo bakabivuga.”

Umwe mu bo RRA yafungiye yavuze ko ibyamubayeho ari ibyubahirije amategeko kandi bagomba kubyakira urengana akegera ababishinzwe bakamurenganura. Ati “Badufungiye kubera kudakoresha EBM neza. Nkange bambwiye ko mfite ikirarane k’isukari ibiro bine. Mu by’ukuri hari igihe ucikwa umukiriya akagenda utamwandikiye bikaba birarangiye, noneho n’akazi kenshi ugasanga na nyuma ntubyibutse. Ubwo rero nabyakiriye nk’uko amategeko abiteganya, nemera gufunga.”

Mbera avuga ko abacuruzi bagomba gukangukira no gusobanukirwa uko EBM ikora bakanayikoresha neza, bakamenya ko ikintu cyoze ugurishije utitaye ku gaciro kacyo cyangwa ko umuguzi yakwatse inyemezabuguzi yacyo, ugomba kuyimuha.

Ati “Niba unamuhaye iyo nyemezabuguzi, muhe ihwanye koko n’ibyo yishyuye utariganyije amategeko. Ibyo iyo umuntu abirenzeho ni bwo tumufatira imyanzuro, itegeko rikamuha ibihano harimo no gufungirwa mu gihe k’iminsi 30.”

Mbera avuga kandi ko abacuruzi basaba imbabazi babikora cyangwa abajurira na bo bakabikora iyo batanyuzwe n’ibibaye kuko ibyo byose amategeko abyemera.

Yongeraho ko biteganyijwe ko nibura ugaragarijwe umwenda bashobora kumwihanganira inshuro 2 ku ya 3 agafungirwa. Ati “Ariko hari abarenga bakagira n’inshuro 10. Gusa uyu munsi mu bo twafungiye ufite inshuro nke ni 3.”

Mbera avuga ko uyu munsi abacuruzi bafungiwe ari batandatu, ariko igikorwa gikomeje n’indi minsi, ari yo mpamvu abacuruzi bakwiye kubyitaho bagakemura ibibazo by’imisoro batarafungirwa.

 

TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *