27°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda
Uhereye ibumoso ni Sophia Nzayisenga, Ahmed Pacifique uyobora AHUPA, Clarisse Karasira, uwari uhagarariye umuterankunga Star Times, Deo Munyakazi na Mani Martin

Mu gihu kibuditse, abahanzi bakomeza muri Salax baraye batangajwe 

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 12-02-2019 saa 09:21:51

Itangazwa ry’abahanzi batanu batanu bakomeza muri buri cyiciro mu bihembo bya Salax Awards 7, ryahuriranye n’itangazo ry’abatunganya umuziki bazwi nka producers ryamagana ibi bihembo.

Ishyirahamwe ry’abatunganya muzika mu Rwanda (RAPO), mu ijwi ry’umuyobozi mukuru waryo Gatsinda Jean Paul (Jay P), ryasohoye itangazo rivuga ko ridashyigikiye itangwa ry’ibi bihembo.

Impamvu ikaba iyihe? Imitegurire y’ibi bihembo “idahesha agaciro umwuga w’abatunganya umuziki mu Rwanda.” Iri tangazo ryasohotse ku mugoroba watangajwemo abahanzi bakomeza, kuwa 11 Gashyantare 2019.

Umuhango wo gutangaza abahanzi bakomeza watinze gutangira kuko wagombaga gutangira 18:30 ariko saa 20:30 akaba ari bwo umushyushyarugamba Kate Gustave yari ageze kuri ‘stage’.

Mu biganiro mu matsinda mbere y’uko umuhango nyir’izina ugera, wasangaga iri tangazo ry’abaproducers rigarukwaho cyane, benshi barinenga.

Intandaro y’iri tangazo ikaba ko mu byiciro bizahembwa hatarimo icyiciro cy’aba-producers nk’uko byagendaga mu bihe byashize ubwo ibi bihembo byategurwaga n’Ikirezi Group.

Ntiturabasha kuvugana na Jay P ngo twumve neza ingingo bashingiyeho bandika iri tangazo kuko telefoni ye idacamo.

Kwamagana ibi bihembo ku ruhande rw’ishyirahamwe ry’abaproducers, bije nyuma y’aho abahanzi barimo abo muri Kina Music, Christopher, Urban Boys, Charly na Nina na bo babiteye umugongo.

Ahmed Pacifique uyobora AHUPA, mbere yo gutangaza abahanzi bakomeza mu byiciro icyenda byagenwe yibukije ko indirimbo y’umwaka izahembwa, hazahembwa nyirayo (umuhanzi), producer wakoze audio n’uwakoze video yayo.

Mu yandi magambo, nubwo nta cyiciro cy’aba-producers kirimo, producer wakoze amajwi n’uwakoze amashusho by’indirimbo izatoranywa nk’indirimbo y’umwaka, na bo bazahembwa.

Mu biganiro mu matsinda, wasangaga abenshi bavuga ko iri tangazo ry’abaproducers ryamagana Salax Awards ritari rikenewe ndetse bagahamya ko rikoma mu nkokora iterambere rya muzika nyarwanda.

Alex Muyoboke uzwiho kuba yarabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye, yavuze ko nta bihembo bitagira inenge, bityo ko aba-producers bagombaga kugaragaza ibitekerezo byabo mu bundi buryo bikazahabwa agaciro umwaka utaha aho gusohora itangazo ryamagana ibihembo by’uyu mwaka.

Ku rundi ruhande ariko, hari abasaga n’abarishyigikiye, bakavuga ko aba-producers bagombaga gutekerezwaho birenze guhembwa ku ndirimbo y’umwaka, nk’abantu b’ingirakamaro mu ruganda rwa muzika batunganya indirimbo zose zigira abahanzi abo bari bo.

Producer Tuyishime ‘David’ na we ni rwo ruhande ariho, nubwo avuga ko ashyigikiye cyane kuba ibihembo bya Salax bigarutse kuko ari iby’agaciro kuba umuhanzi abona ushima ibyo yakoze akanabimuhembera.

Mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya, David yavuze ko nubwo ashyigikiye Salax Awards, anemeranya n’ibikubiye mu itangazo ryasohowe na Jay P nk’ukuriye ishyirahamwe ryabo.

Ati, “N’ubundi gusohora itangazo, sinzi niba itangazo riri buhagarike award (itangwa ry’ibihembo), ariko bishobora gufasha award y’ubutaha kunoga”. 

Abahanzi bakomeje
 
Abahanzi bakomeje bari mu byiciro icyenda, ariko hari n’ibindi byiciro biziyongeraho bikaba 12, ibyo bitatu bindi bikaba ari igihembo cy’indirimbo y’umwaka, umuhanzi w’umwaka n’umuntu wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere muzika nyarwanda, yaba akiriho cyangwa atakiriho.
 
Uwakomeje wese yari yandikiwe amafaranga ibihumbi 100, uwakomeje mu byiciro bitandukanye akaba yatsindiye ibihumbi ijana ukubye umubare w’ibyiciro yatsinzemo. 
 
Umuhanwi w’indirimbo z’umuco (Best Culture and Traditional Artist)
• Clarisse Karasira
• Jules Sentore
• Sophia Nzayisenga
• Déo Munyakazi
• Mani Martin

Uhereye ibumoso ni Sophia Nzayisenga, Ahmed Pacifique uyobora AHUPA, Clarisse Karasira, uwari uhagarariye umuterankunga Star Times, Deo Munyakazi na Mani Martin

Umuhanzi mwiza w’indirimbo zaririmbiwe Imana (Best Gospel Artist)
• Israel Mbonyi 
• Serge Iyamuremye 
• Uwimana Aimé 
• Patient Bizimana 
• Gentil Bigizi 
 
Itsinda ry’umwaka (Best Group Award)
• Just Family
• The Same
• Tresor
• Active
• Yemba Voice
 
Umuhanzi ukizamuka (Best Upcoming Artist)
• Sintex
• Yvan Buravan
• Alyn Sano
• Marina
• Andy Bumuntu
 
Umuhanzi mwiza wa Afrobeat (Best Afrobeat Artist)
• Tino
• Danny Vumbi
• Davis D
• Uncle Austin
• Mico Da Best
 
Umuhanzi mwiza wa RnB (Best RnB Artist)
• Bruce Melody
• Yverry
• Yvan Buravan 
• King James
• Social Mula
 
Umuhanzi mwiza wa Hip Hop (Best Hip Hop Artist)
• Bull Dogg
• Jay C
• Riderman
• Khalfan
• Ama G The Black
 
Umuhanzi mwiza w’igitsinagore (Best Female Artist)
• Asinah
• Young Grace
• Marina
• Queen Cha
• Alyn Sano
 
Umuhanzi mwiza w’igitsinagabo (Best Male Artist)
• Bruce Melody
• Israel Mbonyi
• King James
• Yvan Buravan
• Riderman
 

Yvan Buravan yatsinze mu byiciro bitatu (umuhanzi ukizamuka, umuhanzi w’igitsinagabo n’umuhanzi mwiza wa RnB), aza ku isonga mu bahanzi batsinze mu byiciro byinshi.

Abandi batsinze mu byiciro bibiri bibiri ni Alyn Sano, Rideman, King James, Bruce Melody, Marina na Israel Mbonyi.

Twabibutsa ko Salax Awards ari ibihembo byatanzwe bwa mbere mu mwaka wa 2009 biteguwe n’abari abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda barimo Mike Karangwa, Emma Claudine na Ally Soudy.

Icyo gihe hahembwaga abahanzi bitwaye neza mu mwaka wa 2008. Ibihembo icyo gihe byari bishyigikiwe cyane ugereranyije n’uko bimeze uyu munsi, haba ku ruhande rw’ababihatanira n’abafana.

Uko imyaka yagiye yicuma ni ko hagiye hazamo kidobya kugeza ubwo habuze n’abaterankunga, bituma mu mwaka wa 2015 bidatangwa, bigaruka muri 2016 ariko na bwo ntibyatangwa kuko habuze amikoro.

Uyu mwaka byakabaye bigiye gutangwa ku nshuro ya 11, ariko ibizatangwa uyu mwaka ni ibya 7 kuko hari imyaka ine bitatanzwe (2015, 2016, 2017, 2018).

Sosiyete ya AHUPA irimo kubitegura ubu, yasinyanye amasezerano y’imyaka itanu n’Ikirezi Group cyabiteguraga kikaza kubura abaterankunga. Iby’ubu bizatangwa ku nkunga ya Star Times.​

‘Final’ izaba kuwa 29 Werurwe 2019, aho umuhanzi wese uzegukana igihembo mu cyiciro arimo azegukana amafaranga miliyoni, mu gihe mu bihembo by’ubushize yegukanaga ibihumbi 500.​​​

Igikorwa cyo gutangaza abahanzi bakomeza cyitabiriwe n’abahanzi benshi n’abakurikirana ibikorwa byabo

Mico na Best akurikirana uko umuhango wagendaga

Mike Karangwa, Bad Rama na Uncle Austin bari babukereye

Nkurunziza Kate Gustave yatangiye kuyobora uyu muhango saa mbili n’igice mu gihe wagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri n’igice

Uyu muhango witabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo ababashije gukomeza n’abatagize ayo mahirwe barimo Senderi International Hit na Jay Polly

Queen Cha mbere yo gutangazwa mu bahanzi bakomeje mu cyiciro cy’abakoze cyane b’igitsinagore

Young Grace na Alyn Sano bakomeje mu cyiciro cy’abagore

Asinah na Bac T bari kuri chat

Jay Polly na Andy Bumuntu ubwo bari bategereje ko abahanzi bakomeza batangazwa

Yvan Buravan na Muyoboke Alex uzwiho kugira inama abahanzi

TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *