MNI mu myaka ine iri imbere irifuza kujya itanga igihembo cya miriyoni 30 ku muhanzi

Yanditswe na GISUBIZO Gentil M.

Ku ya 02-11-2020 saa 19:46:17
Rwema Denis washinze akaba n'umuyobozi wa MNI

Muzika Nyarwanda Ipande (MNI) ni kompanyi imaze umwaka itanga ibihembo ku bahanzi bakoze ibihangano byakunzwe kurusha abandi, aho bigaragarira mu matora akorerwa kuri interineti abafana bagatora indirimbo yahize izindi, ikaba ifite ikifuzo cyo kuzamura ibi bihembo kugera kuri miriyoni 30.

Rwema Denis washinze iyi kompanyi mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Imvaho Nshya, yavuze ko mu mwaka bamaze bakora bishimira uburyo abahanzi bakiriye ibi bihembo, n’uburyo Abanyarwanda bakunze kandi batera inkunga umuziki nyarwanda, ibi bikaba bitanga ikizere ku iterambere rya muzika nyarwanda mu gihe kiri imbere.

Ati “Umwaka ushize byafashije abahanzi kuko bamwe mu batsinze bagiye bifashisha amafaranga batsindiye mu kwagura ibikorwa byabo ikindi muri ibi bihe bya Covid-19 abahanzi babona amafaranga aciye mu matora ku bafana.”

Yakomeje agira ati “MNI ni umushinga mwiza ufite ishusho y’umuziki nyarwanda cyane cyane ko twifuza ko mu nyaka ine iri imbere tuzagira amajwi angana na 1,000,000 bityo igihembwe kimwe tukajya twabasha guha abahanzi arenga 30.000.000.”

Rwema yavuze ko bagifite Imbogamizi zuko abahanzi benshi baza ariko ntibakangurire abafana babo kwitabira amatora, bityo bigateza igabanyuka ku majwi.

Ati “Gusa turimo gushaka uburyo bunoze bwo gukangurira abahanzi gufata igikorwa cya MNI nk’icyabo kuko ahanini ni ubuntu ni bo bafata 60% y’amafaranga yinjira.”

Ubutumwa naha abahanzi ni uko umushinga MNI ari bo washyiriweho kandi bakwiye guhaguruka kuko ni kimwe mu byatuma bagira icyo binjiza buri kwezi batagombye gukora igitaramo.

Rwema kandi arasaba abaterankunga hamwe na Leta muri rusange ko barushaho kubumva no kubaba hafi, kuko inkunga yabo ngo ari kimwe mu byatuma babasha gukomera cyane bikanakura umuziki nyarwanda ku rwego rumwe ujya ku rundi.

MNI mu gihe cy’umwaka imaze ikora, imaze guhemba abahanzi bagera ku ikenda aho indirimbo yahize izindi ihabwa agera kuri miriyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda, iya kabiri igahabwa ibihumbi 700 naho iya gatatu igahabwa ibihumbi 300.

Aha Rwema Denis yari kumwe na Muyoboke Alex usanzwe areberera inyungu z’abahanzi

Hakaswe umutsima hizihizwa isabukuru y’umwaka MNI imaze ibayeho

Ibihembo bya Muzika Nyarwanda Ipande bimaze umwaka bitangwa

Iki gikorwa kitabiriwe n’abafite aho bahuriye n’umuziki Nyarwanda cyane

Umwanditsi:

GISUBIZO Gentil M.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.