Miss Vivine wakize COVID-19 yafashwe avuye mu rugo rwahinduwe akabari
Yanditswe na Imvaho Nshya
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 12 Gashyantare ahagana saa mbiri n’igice za nijoro ni bwo abapolisi basanze abantu 11 mu rugo rwa Bazatsinda Bonfils barimo kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.
Bafatiwe mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali mu Kagari k’Agateko. Bazatsinda aremera ko abo bantu harimo abari baje kumusura bisanzwe n’abandi bari baje iwe kunywa inzoga mu buryo bwo kuzigura nk’akabari nk’uko amaze igihe abikora mu rwego rwo gushaka amafaranga.
Mu bantu bafatiwe kwa Bazatsinda harimo n’umugore wo mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro witwa Uwizeye Vivine wamenyekanye cyane ku izina rya Miss Viviane, yari yaje gusura Bazatsinda.
Miss Vivine ni we wabaye wa mbere wageze ku byuma bimwongerera umwuka ariko bikarangira akize COVID-19.
Uyu yafatiwe mu nzira nyuma ya saa mbiri ari kumwe n’umushoferi we amutwaye, abapolisi bamaze kumuhagarika basanze ari Vivine Uwizeye ndetse n’umushoferi we basinze.

Uwizeye Vivine wamenyekanye cyane nka Miss Viviane na we yari mu bantu bafatiwe kwa Bazatsinda
Ubwo berekwaga itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gashyantare bari muri sitade ya ULK aho baraye, Bazatsinda yiyemereye ko we n’abantu bari kumwe bafatiwe mu makosa yo kwica amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Yagize ati: ”Muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19 tuba tugomba kugendera ku mabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda iki cyorezo. Ariko abashinzwe umutekano baje iwanjye mu rugo basanga turimo kunywa inzoga tutubahirije amabwiriza. Hari nka saa mbiri n’igice badusanga twicaye mu ntebe turimo kunywa akabyeri turimo gusabana twarengeje n’amasaha yo kuba buri muntu yageze iwe mu rugo.”
Bazatsinda avuga ko gahunda yo gucururiza inzoga mu rugo iwe amaze iminsi ayikora mu rwego rwo gushakisha amafaranga . Aremera ko ibyo akora ari amakosa atazabisubiramo ndetse agakangurira n’undi wese waba ubikora nka we kubireka.

Bazatsinda Bonfils yiyemerera ko iwe mu rugo yahacururizaga inzoga nk’akabari
Ati: “Ubundi hari igihe bazaga bakazigura bakazitahana iwabo (inzoga) hakaba n’ubwo baje bakazinywera aho mu rugo ndetse n’ushaka kokesha ka burusheti na byo tukabimukorera. Kuri iyi nshuro badufashe barimo kunywa inzoga gusa. Amakosa yo nayakoze ni ukumbabarira, amasomo nayabonye.”
Bazatsinda avuga ko abantu bafatiwe iwe abenshi ni abaturanyi be usibye Uwizeye Vivine waturutse mu Murenge wa Gatega akaza kumusura iwe i Jali, avuga ko afite impungenge ko abo bantu bose uko bari 11 haramutse harimo uwari wanduye COVID-19 ashobora kwanduza n’abandi bose.
Bazatsinda asanzwe atuye muri iyo nzu we n’umugore we ndetse n’abandi bana bo mu muryango we arera.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko gufatwa kwa Bazatsinda n’abakiriya be byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, aboneraho no kubashimira ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Ati: “Ni kenshi byagiye bitanganzwa kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda ko utubari tutemewe, binavugwa kenshi ko nta muntu wemerewe gutumira abantu ngo baze iwe bakore ibirori basabane banywe inzoga. Bazatsinda we arivugira ko yari yarashinze akabari iwe mu rugo agapima inzoga ndetse n’abashyitsi be akabakiriza inzoga bagasabana, ibi na byo twabivuze kenshi ko ari amakosa bitemewe.”
CP Kabera yakomeje avuga ko byagiye bisobanurwa kenshi ko umuntu uzajya ufatwa arimo gucuruza inzoga mu kabari, ako kabari kazajya gahita gafungwa nk’uko amabwiriza abivuga.
Umuvugizi wa Polisi yongeye gukangurira abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 kuko ari wo muti wonyine wo guhashya iki cyorezo.
Ariko abazajya babirengaho bazajya bafatwa bigishwe bagaragarizwe ingaruka zo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya iki cyorezo ariko banabihanirwe hakurikijwe amabwiriza.
Muravuga ngo Miss Viviane yafatiwe mu rugo kwa Bazatsinda, hanyuma mukavuga ko yafatiwe mu nzira ataha!
Ubwo inkuru y’ukuri ni iyihe?