27°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda
Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPOC Ntigengwa John

MINISPOC: Ubukungu bushingiye ku bumenyi bukeneye imikoranire y’inzego

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 05-12-2018 saa 18:42:59

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’umuco na Siporo (MINISPOOC), Ntigengwa John, asanga hakenewe imikoranire inoze y’inzego kugira ngo u Rwanda rubone ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Yabivugiye mu nama yahuje ibigo bya Leta bitandukanye mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi bugamije gufasha igihugu gutera imbere.

Abahagarariye ibigo bya Leta bibukijwe inshingano zabo mu gusangiza ubumenyi abaturage

Agira ati: “Nyuma y’ibiganiro nyunguranabitekerezo twakoranye, hagaragaye ko buri minisiteri na buri kigo bikora inshingano zabyo ariko hari hagikenewe guhuza imbaraga bashyira hamwe urubuga izo nzego zitandukanye zihuriraho, kugira ngo harebwe icyo buri wese akora kandi habeho kuganira ku bibazo bigaragara n’ibikenewe ngo abanyarwanda bagerweho n’ubwo bumenyi”.

Avuga ko nyuma yo gusuzuma inshingano z’ikigo gishinzwe ishyinguranyandiko na serivisi z’inkoranyabitabo (RALSA) kibarizwa muri iyo minisiteri zijyanye no gusakaza ubumenyi mu banyarwanda binyuze mu masomero bifuje kureba uko umusanzu batanga ungana.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPOC Ntigengwa John

Ntigengwa agira ati: “Nka minisiteri yacu n’ikigo RALSA twifuje kumenya umusanzu dutanga mu gusakaza ubumenyi mu banyarwanda uko ungana ugereranyije n’ikerekezo 2020 aho igihugu nk’u Rwanda kigomba kugera ku bukungu bushingiyeb ku bumenyi, ari bwo twatekereje guhura n’izindi minisiteri dusangiye izo nshingano kugira ngo duhane ibitekerezo, habeho no kureba umusanzu wa buri wese”.

Umukozi ushinzwe ikoranabuhanga mu bigo bya Leta no kurigeza ku baturage mu rwego rw’Igihugu rushinzwe gushyira mu bikorwa imishinga y’Ikoranabuhanga no gusakaza ubumenyi (RISA) Nyiranzeyimana Josephine, avuga ko kugira ngo u Rwanda n’abanyarwanda bagere ku bukungu bushingiye ku bumenyi hagikenewe ubukangurambaga bufite imbaraga.

Nyiranzeyimana agaragaza ko kugeza uyu munsi umunyarwanda ataramenya neza uburyo yakwifashisha ikoranabuhanga kugira ngo yiyungure ubumenyi bwisumbuyeho mu mirimo akora cyangwa ngo arusheho kumenya ibindi atari asanzwe azi.

Agira ati: “Hagomba kubaho imikoranire hagati y’nzego kugira ngo ahakenewe imbaraga amakuru asangirwe kandi n’abafite ibikorwa biri ku rwego rwo hasi mu midugudu, mu tugari bunganirwe. Muri rusange kubaka ubushobozi bw’umunyarwanda, kumufasha kumenya gukoresha ikoranabuhanga ni byo by’ibanze”.

Nyiranzeyimana avuga ko kugeza uyu munsi ikoranabuhanga rihari, akagaragaza ko abanyarwanda bafite telefone umubare ugenda wiyongera.

Ashimangira ko umurongo mugari wa interineti na wo ugenda ugezwa mu bice bitandukanye kandi biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira u Rwanda rugeze kuri 95% mu kwegereza abaturage uwo murongo.

Umukozi w’Ikigo RISA ushinzwe ikoranabuhanga mu bigo bya Leta no kurigeza ku baturage Nyirenzeyimana Josephine

Akomeza avuga ko mu mashuri byashyizwemo imbaraga kuko ikoranabuhanga ryabegerejwe bakarimenya kandi bakarikoresha, hagatangwa imashini ku banyeshuri.

Ku ruhande rwo kubaka ubushobozi bw’umunyarwanda hashyizweho gahunda y’Intore mu ikoranabuhanga, aho urubyiruko ruri guhugura abaturage uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga bahereye ku bikoresho bafite nka telefone kugira ngo serivisi zihari kuri interineti, ku Irembo ribafashe kubikora.

Nyiranzeyimana avuga ko inyubako n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bihari nk’ibyumba mpahabwenge mu mirenge 262, ahubwo hakenewe ko abantu babimenya bakanabikoresha, hakaba hasabwa kunganirana kw’inzego zirimo iz’uburezi n’iz’ibikorwaremezo n’abikorera.

Hagaragajwe ko raporo iheruka kutangazwa na Banki y’isi yashyize u Rwanda ku mwanya wa 138 ku 157 ku rwego rw’isi mu bihugu bifite ubumenyi bushingiye ku bukungu.

Bamwe mu bakozi bahagarariye ibigo bya Leta bari bitabiriye ikiganiro

TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *