24°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Minisitiri wa Siporo yasabye abazahatana mu mikino ya Olempike kwitoreza mu rugo

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 03-04-2020 saa 13:48:51
Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa

Minisitiri wa Siporo  yasabye Abanyarwanda bemerewe guhatana mu mikino ya Olimpike yasubitswe kubera icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), kudatezuka mu myitozo ariko bakayikorera mu rugo kugira ngo babashe kubungabunga ubuzima bwabo.

Imikino ya Olimpike yari iteganyijwe kubera i Tokyo mu Buyapani mu mpeshyi y’uyu mwaka yamaze kwimurirwa muri 2021 mu rwego rwo kurinda abahatana kuba bakwanduzanya COVID-19 .

Imikino ya Olimpike ihuza abantu benshi ku Isi, iy’uyu mwaka yimuriwe mu 2021

U Buyapani bwafashe umwanzuro wo kwimurira imikino ya Olempike mu mpeshyi ya 2021nyuma y’ibiganiro abayobozi b’icyo gihugu na Komite mpuzamahanga ya Olimpike.

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, yandikiye amashyirahamwe y’imikino ndetse n’ibigo mpuzamahanga bikorera mu Rwanda yibutsa ko mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyugarijije Isi, hafashwe imyazuro yo guhagarika no kwigiza inyuma  ibikorwa by’imikino na siporo byose bijyanye n’ingamba za Guverinoma y’u Rwanda zo gusaba Abaturarwanda kuguma mu ngo.

Yashimangiye kon’ababarizwa muri ayo mashyirahamwe ndetse n’abemerewe kwitabira imikino ya olempike  batigeze basonerwa, na bo bagomba kurinda amagara yabo bitoreza mu ngo, mu gihe habuzanyijwe ingenzo zitari ngombwa nk’uko byagaragajwe n’inzego zibishinzwe.

Ati: “Minisiteri ya Siporo irasaba “aba sportif” kudatezuka ku akamenyero ka siporo babungabunga amagara yabo  kugira ngo babe biteguye igihe imikino na siporo bikorerwa mu ruhame bizasubukurirwa.”

Yakomeje agira ati: “Ibihe turimo byatumye hafatwa ingamba zo kwirinda zirimo no guhagarika ibikorwa by’abakorera siporo hanze y’ingo zabo, nubwo byafashaga abagabo n’abagore kubungabunga amagara mazima. Abari mu mashyirahamwe y’imikino n’abemerewe guhatana mu mikino itandukanye ntibasonewe.”

Guverinoma y’u Rwanda irashimira Amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga akomeje kubungabunga ubuzima n’ubusugire bw’”aba-sportif”, ahagarika ibikorwa by’imikino byagombaga guhuza abantu benshi hirindwa ikwirakwizwa rya Koronavirusi.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.