23°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Minisitiri Mbabazi yasabye Abanyenyanza kubyaza amusaruro amahirwe bafite

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 06-12-2019 saa 15:13:30
Mbabazi Rosemary, Minisitiri w'urubyiruko n'umuco

Minisitiri w’urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary yasabye  abaturage b’Akarere ka Nyanza kubyaza umusaruro amahirwe babonye mu bukerarugendo bushingiye ku muco w’amateka bwatangijwe muri aka karere.

Ibi Mbabazi yabivugiye mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka y’abami mu karere ka Nyanza, umuhango wakozwe hazengurukwa uyu mugi abantu banyura mu nzira zabugengewe muri ubwo bukerarugendo.

Yagize ati: “Baturage b’Akarere ka Nyanza ntimube abana, ntimurangare ahubwo mubyaze umusaruro amahirwe  y’ubukerarugendo mubonye mu karere kanyu. Hari byinshi mushobora gukora nko gucuruza inkoni zifashishwa n’abakererugendo mu kuzenguruka inzira nziza, ibyo kunywa, ibyo kwihanaguza icyuya, n’ibindi nk’ibyo kandi bikaba hafi aho mu nzira zinyurwamo n’abakerarugemdo.”

Minisitiri Mbabazi asaba kandi abaturage b’i Nyanza kurushaho kugira isuku ku mubiri wabo ndetse no kuyigirira Umugi wabo kugira ngo abakerarugendo bazajya babagana bage basanga hasukuye kandi n’abo basanze basa neza bisukuye.

Amb. Masozera, Umuyobozi mukuru w’Ingoro ndangamurage mu Rwanda yavuze ko bagiye gusaba urubyiruko n’abakuru bakibumbira mu makoperative bagatozwa uburyo bwo guherekeza ba Mukererarugendo no kubasobanurira amateka y’abami mu ndimi zose, ariko ngo ibyo bikazaba ko abatozwa bazaba bazi kuvuga mu ndimi zirenze urw’ikinyarwanda.

Ati: “Tugiye gusaba urubyiruko rw’Akarere ka Nyanza ndetse n’abakuru kwibumbira mu makopetive kugira ngo tubigishe amateka y’inzira z’abami bityo bage babasha kuyobora  abakerarugendo bazajya babagana, ibyo ariko tuzabikorana n’abantu bafite ubumenyi mu Kinyarwanda, abandi mu Cyongereza, mu gifaransa no mu giswahili.”

Avuga ko batifuza ko hari abantu baza kuyobora ba Mukerarugendo baturutse ahandi, ko byaba byiza aya mahirwe ahawe urubyiruko n’abandi bantu bakuru b’I Nyanza bazi neza amateka y’abami kongeraho ubumenyi bazahabwa, ko bazabasha kuyobora ba mukerarugendo.

Avuga kandi ko abakerarugendo baba banakeneye ababatwaza imitwaro bafite, ibyo na byo bikaba bizajya bikorwa n’urubyiruko rw’i Nyanza, rwatojwe rufite imico myiza, isuku, ikinyabupfura no kumenya kwakira neza ababagana.

Abaturage b’i Nyanza nabo bavuga ko bishimiye amahirwe aje abasanga, bakaba batazayitesha kuko bagiye gukora ibishoboka ngo buzuze ibisabwa byavuzwe bityo bazatoranywe mu bagomba gukora iyo mirimo yo kuyobora abakerarugendo.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.