17°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

MINICOM: Gahunda ya ‘Made in Rwanda’ irareba buri Munyarwanda

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya 02-10-2018 saa 05:50:01
Mugwiza Telesphore, Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe guteza imbere inganda, ibigo bito n’ibiciriritse muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda( Ifoto Rose M)

Mugwiza Telesphore, Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe guteza imbere inganda, ibigo bito n’ibiciriritse muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM), arahamagararira buri Munyarwanda wese kwitabira gahunda ya ‘Made in Rwanda’, akayigira iye kuko azaba atanze umusanzu we mu iterambere ry’igihugu.

Mugwiza Telesphore, Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe guteza imbere inganda, ibigo bito n’ibiciriritse muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda( Ifoto Rose M)

Mu kiganiro n’abanyamakuru Mugwiza yavuze ko ‘Made in Rwanda’ ari imwe mu nkingi zitajegajega Guverinoma y’u Rwanda ishyize imbere, ngo ishakire igisubizo ibibazo byugarije ubukungu, cyane cyane ibiterwa n’icyuho kiboneka hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo.

Yagize ati: “Made in Rwanda yaje nyuma yo kugaragara ko igihugu cy’u Rwanda gitakaza amafaranga menshi gitumiza ibintu hanze kandi muri ibyo dutumiza hanze hari ibyo dushobora kwikorera hano ubwacu.”

Akomeza yungamo ati: “Iyi gahunda ikaba yaraje kugira ngo dufatanye twese nk’Abanyarwanda dushyire imbaraga hamwe, dukore ibyo dushobora gukorera hano mu gihugu bisimbura ibyo twatumizaga hanze, aho rero birasaba buri wese gutekereza icyo bigiye kudufasha.”

Aha, atanga urugero rugira ruti “Uyu munsi mu biro bitandukanye uhasanga dukoresha intebe zaturutse Dubai cyangwa mu Bushinwa, icyo gihe iyo uguze intebe zaturutse aho ni ukuvuga ko uba uteje imbere umuturage w’Umushinwa wahinze igiti, ugateza imbere uwakibajije, ugateza imbere uwakoze ubwikorezi bw’imbaho, uwabajije, uwakoze ya ntebe ariko Umunyarwanda nta cyo abona.”

Ni mu gihe  nyamara ngo Abanyarwanda  bafite amashyamba, bisobanuye ko igihe umuntu azareka kujya kugura ibyo biturutse hanze, azaba ateje imbere ibikorerwa mu Rwanda  kandi  nkuko akomeza abivuga ngo birahari byiza.

Yagize ati: “Uzaba uteje imbere umuturage w’u Rwanda ufite ishyamba, ube uteje imbere umuntu ufite ikamyo yikorera imbaho, ube wateje imbere umuntu wabajije cya giti, umuntu wakoze ya ntebe, bityo urwo ruhererekane rwose rwagumye mu gihugu ndetse n’ayo mafaranga aguma mu gihugu.”

Ngo ni yo mpamvu igikorwa cya ‘Made in Rwanda’ kireba buri wese kugira ngo harebwe uburyo nk’Abanyarwanda bagerageza kugabanya ibitumizwa hanze ahubwo hongerwa ibyo Abanyarwanda bashobora kwikorera.

Mugwiza ati: “Ubu turi ku isoko ryaguye. Ni ngombwa  kugaragara duhangana ku isoko ryo ku Isi, dupiganwa mu bwiza no mu bwinshi.”

Icyakora nkuko akomeza abivuga, ngo haracyari byinshi bigomba kunononsorwa kugira ngo ikiguzi kibe gito ugereranyije n’ibintu bimwe na bimwe bitumizwa hanze. Kugeza ubu hari bamwe bavuga ko ‘Gahunda ya Made in Rwanda’, ibiciro biri hejuru.

Mugwiza yabigarutseho, agira ati: “Muri gahunda ya Made in Rwanda hari byinshi bigomba gukorwa nko muri politiki ya Made in Rwanda irimo inkingi 5, harimo inkingi ijyanye n’ibijyanye no kunoza ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda ariho dushaka gushyira imbaraga nyinshi dufatanyije n’ikigo cy’ubuziranenge aho ibigo bitandukanye bifashwa kugira ngo bihindure imikorere bibashe kubona ibirango by’ubuziranenge cyane cyane ikitwa S mark.”

Aba ngo bashobora kuzajya babona icyo kirango bakaba bashobora no kuba bacuruza ku masoko atandukanye, ibyo rero bikazajya bigenda bishyirwamo imbaraga kugira ngo ibicuruzwa bigire ubuziranenge ku masoko kandi bikundwe n’abantu.

Avuga ko ku kijyanye n’ibiciro hari bimwe bikorerwa mu Rwanda bigifite ibiciro byo hejuru kubera ko ababikora usanga bagikorera ku rwego rwo hasi, ugasanga umuntu afite ubushobozi bushobora gukora ibintu bya toni eshanu ariko ugasanga arakora ibiro magana 500 gusa.

Ati: “Iyo rero ugikorera ku bushobozi bwo hasi, ukora ibintu bike kugira ngo ubashe kugaruza amafaranga uba wakoresheje birumvikana ugomba kugurisha ku giciro cyo hejuru, ni ngombwa ko dutekereza uburyo bwo gukora ibintu byinshi kandi tugakoresha igishoro gitoya.”

Byongeye kandi ngo ibi bijyana no kugabanya ibitari ngombwa usanga abantu bamwe bashyira mu byo bakora ugasanga yashoye byinshi rimwe na rimwe atari ngombwa hamwe na hamwe usanga bakoresha umuriro mwinshi kubera ko bagikoresha tekiniki za kera, abandi ugasanga barimo barakoresha uburyo butanoze bubatwara ibintu byinshi.

Ibyo byose ngo ni ibintu bizarebwa muri iyi politiki bityo abantu bose bari muri gahunda yo gukora ibikorerwa mu Rwanda baganirizwe ndetse bafashwe kureba uburyo bagabanya ibyo bashora, igishoro kibe gito kandi bagakora byinshi bityo bikazabafasha kugira ngo icyo basohoye kibe gifite igiciro gishobora guhangana ku isoko.

Bamwe mu bacuruzi bavuga ko ibijyanye n’ibyo bakoresha by’ibanze bihenze  kikaba kimwe mu bituma ibiciro bizamuka, Mugwiza avuga ko  ku kijyanye n’ibyo bakoresha, ibikoresho by’ibanze abantu bose bafite inganda zitunganya cyangwa zikora ibintu binyuranye bakuriweho umusoro ku nyongeragaciro ku byo bagura nk’ibikoresho by’ibanze.

Ati: “Kugira ngo tubafashe kugabanya cya gishoro no kubona amafaranga bakoresha nta bwo ari umusoro gusa ku nyongeragaciro wavuye ku byo bakoresha ahubwo n’imashini bakoresha mu nganda zinjizwa zitishyuye uwo musoro.”

Gusa, ngo inzira iracyari ndende, ngo haracyari byinshi byo gukora no gushyiramo imbaraga nyuma ibikorerwa mu Rwanda bigahangana ku isoko mpuzamahanga.

 

TANGA IGITEKEREZO

2 Comments on “MINICOM: Gahunda ya ‘Made in Rwanda’ irareba buri Munyarwanda”

  1. KUbona icyemezo cy’ubuziranenge biracyasaba ibintu bihanitse rimwe na rimwe tukaba tutanazi ikigenderwaho ngo gitangwe, imisoro y’inzego z’ibanze iri hejutu kandi n’imisoro ya Rwanda revenu idahagaze,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *