24°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

MINEMA yatangiye imyiteguro yo guhangana n’ibiza

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 13-08-2020 saa 11:18:54
Ibiraro byangizwa n'imyuzure birasanwa hakaba nibyongera kubukwa bushyashya (Foto MINEMA)

Ukwezi kwa Nzeri kurabura ibyumweru bibiri, kandi hateganyijwe imvura nyinshi, ibyo bikaba byaratumye Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) itangira imyiteguro yo kwirinda ibiza bishobora guterwa n’iyo mvura y’Umuhindo.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi nk’uko isanzwe igira inama abaturage ngo birinde kuba bagerwaho n’ibiza, bagakumira ndetse ikaba hafi abagizweho ingaruka n’ibiza, mu Itumba ibiza bikimara kuba abayobozi bakuru b’Igihugu basuye uturere dutandukanye twahuye n’ibiza, bahumuriza abaturage.

Abaturage n’Inzego z’ibanze bakanguriwe gufatanya kwihutisha imirimo yo gusana muri iki gihe k’Impeshyi kugira ngo imvura itaha itazagira ingaruka zikomeye.

Kunoza imiturire no kugoboka abahuye n’ibiza

Imiturire na yo igenda inozwa himurwa abatuye mu manegeka bagatuzwa mu midugudu ikwiriye, gusana ibikorwa remezo byangiritse cyane cyane ibiraro n’imihanda no kuzahura imibereho y’abaturage bahuye n’ibiza muri rusange.

Kuba hari uturere dukunze kwibasirwa n’inkangu, imyuzure n’ibindi biza bitandukanye, dukangurirwa gutunganya amaterasi yikora n’ay’indinganire, gutera ibiti, kurinda inkengero z’imigezi n’ahacitse inkangu, kubakira abasenyewe n’ibiza no gusana inzu zangiritse.

Mu bice bimwe na bimwe, inzu zibasirwa n’ibiza nk’imyuzure bitewe n’aho zubatse, ibikoresho bizubztse n’ibindi (Foto MINEMA)

Imirimo yo kurinda icyogogo cy’umugezi wa Sebeya

Imirimo yo gutunganya no kurinda Icyogogo cy’Umugezi wa Sebeya irimo gukorwa mu Turere twa Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Nyabihu hacukurwa amaterasi y’indinganire, haterwa ibiti, harindwa inkengero z’umugezi, hubakwa uburyo bwo kugabanya umuvuduko w’amazi (retention dams), kuyobora umugezi ku buryo bugororotse hagabanywa amakoni yawo (meanders) no guha abahaturiye uburyo bwo gufata amaziy’imvura.

Abaturage bavanwa mu nkengero z’imyuzi

Ku myuzi (imigezi) iva mu Birunga harimo gukorwa imirimo yo kwimura abaturage (expropriation) bavanwa mu nkengero z’imyuzi (buffer zones), kwagura ibiraro no kubaka ibindi aho bikenewe, gukomeza inkombe hashyirwaho imifuka y’umucanga (sandbags) n’inkuta z’amabuye (embankments) no gutera ibiti.

Hatunganyijwe imiyoboro y’amazi

Mu Mujyi wa Kigali hatunganyijwe imiyoboro y’amazi ahakundaga gutera ibiza by’imyuzure. Ingero ni ahitwa Rugunga-Kanogo, kuri Mpazi igice cya Nyabugogo, kuri Kigali Parents ahazwi nko kuri 12, ku Mukindo-Gisozi, ku muhanda uva Gisozi wambuka Karuruma n’ahandi.

Ahakunze kwibasirwa n’inkangu, abaturage bagirwa inama yo kutahatura kandi bakaharinda gukomeza gutembanwa haterwa ibiti, hacibwa amaterasi n’ibindi (Foto MINEMA)

Himuwe ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye, inganda, amahoteri, ibigo by’amashuri, inzu zo guturamo…..ahantu hatandukanye cyane cyane mu bishanga hatezaga imyuzure. Ingero ni mu gishanga cya Gikondo, ahazwi nko kwa Rasita, Hotel La Palisse Nyandungu, Kiruhura n’ahandi.

Umuturage wo mu Karere ka Nyabihu, Manishimwe wo mu Murenge wa Mukamira yatangarije Imvaho Nshya ko kuba ari mu Karere k’imisozi, hakunze kuba inkangu ariko ko bagerageza kwimuka bagatura ahatashyira ubuzima bwabo mu kaga cyane cyane mu gihe k’imvura.

Ati: “Mu gihe k’imvura hakunze kuba inkangu. Ubu rero umuntu ubona ubutaka bwe butenguka, ashaka ikibanza ahandi akaba ari ho yimukira, kuko aba abona ko aho yari asanzwe hashyira ubuzima bw’umuryango we mu kaga.”

Yongeyeho ko bahinga mu materasi bagamije kwirinda ko ubutaka butembanwa n’isuri.

Amaterasi afash kubungabunga ubutaka ntibutembanwe n’isuri (Foto MINAGRI)

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.