MINEMA irakangurira abaturarwanda gukaza ingamba zo kwirinda ibiza

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 09-09-2020 saa 20:21:24
Imirwanyasuri ituma ubutaka budatembanwa n'imvura igihe igwa ari nyinshi

Nk’uko byatangajwe n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere mu Rwanda, igihe cy’Umuhindo (Nzeri-Ukuboza) hari ibice bitandukanye by’igihugu bizagira imvura nyinshi ishobora guteza umwuzure, inkangu n’izindi ngaruka, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA irashishikariza abaturarwanda bose gufata by’umwihariko ingamba ku ruhande rw’abaturage n’uruhande rw’ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze hagamijwe kurushaho gukumira no kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza.

Ingamba zisabwa abaturage

Kuzirika ibisenge by’inzu bigakomera ku nkuta hakoreshejwe impurumpuru n’imikwege, gufata amazi y’imvura ava ku nzu hagashyirwaho imireko; ibigega n’ubundi buryo kugira ngo ayo mazi y’imvura akoreshwe ibindi aho gusenya izo nzu n’ibindi bikorwa bizegereye; gusibura imiferege ndetse aho itari igacibwa, amazi yose akayoborwa mu nzira zayo zabugenewe.

Kurinda inzu gucengerwamo n’amazi (kuzihoma, gushyiraho umusingi (fondasiyo), kurinda ko amazi yinjira mu nkuta……); kwirinda kujugunya imyanda ahabonetse hose no muri za ruhurura kubera ko itwarwa n’amazi igafunga imiyoboro yayo; gutunganya imikingo yegereye inzu hagabanywa ubuhaname bwayo; gusibura imigezi yuzuyemo imicanga, ibitaka n’indi myanda;  gusibura imirwanyasuri ku misozi kugira ngo ifate amazi amanuka ku misozi no guteraho ibyatsi nk’urubingo.

Kwimuka mu manegeka, mu nzu zishaje n’izindi zishyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga kuko ziba zishobora kugwa igihe cyose haguye imvura nyinshi; kwimuka mu bishanga no mu nkengero z’imigezi n’ibiyaga bishobora kwibasirwa n’imyuzure; gufata ubwishingizi bw’ubuhinzi.

Gukurikiza amabwiriza yo kwirinda inkuba arimo kugama mu nzu aho kuba munsi y’ibiti, kwirinda kujya mu mazi igihe imvura igwa, kwirinda gutwara ibyuma no kubikoraho ndetse no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare n’amapikipiki mu gihe k’imvura irimo imirabyo n’inkuba, kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha umuriro w’amashanyarazi mu gihe k’imvura irimo inkuba.

Ibiraro n’amateme bishaje biba bigomba gusanwa

Ingamba zisabwa Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze

Buri Karere gakurikije ibiza bikunze kukabamo karasabwa gushyiraho uburyo bwo kazabyitwaramo hakiri kare (preparedness plan); kwimura by’igihe gito (temporary evacuation) ingo zituye nabi kugira ngo ubuzima burokorwe kimwe no gukomeza kwimura abatuye mu manegeka.

Gukangurira abaturage kubungabunga no gusana inzu zabo; gusibura imiyoboro y’amazi mu nkengero z’imihanda no munsi y’ibiraro ndetse aho itari igacibwa, amazi yose akayoborwa mu nzira z’amazi zabugenewe; gukangurira abubaka ibikorwa remezo by’imihanda ko bakwiye kwita ku buryo bwo kuyobora amazi kugera aho akwiye kujya atangije imitungo.

Gusana ibiraro bishaje cyangwa ibyangiritse; gutema ibiti bishaje bishobora kugwira inzu cyangwa bigafunga umuhanda kubera umuyaga ari nako biteza impanuka; guca no gusibura imirwanyasuri ku misozi kugira ngo ifate amazi amanuka ku misozi no guteraho ibyatsi nk’urubingo;

Kwirinda kubaka ahantu hose hatagenwe n’ubuyobozi kuko hashobora kwibasirwa n’ibiza no gukurikirana ko inyubako zihuriramo abantu benshi zifite imirindankuba ndetse no kwibutsa abaturage amabwiriza yo kwirinda inkuba.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.