19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

MINEMA: Gukumira ibiza ni igikorwa nkomatanyanzego

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 02-09-2020 saa 08:20:48
Iyo hangiritse imihanda biba bisaba ko gusana bikorwa na Minisiteri y'Ibikorwa Remezo ikagenerwa iyo ngengo ikenewe (Foto MINEMA)

Gukumira no guhangana n’ibiza ni igikorwa gihuza inzego nyinshi bitewe n’ibiba byangiritse, kandi buri wese akwiye kugira uruhare mu gukumira ibiza mu buryo butandukanye kubera ko ibiza byibasira ibyiciro bitandukanye by’ubuzima.

Umunyamabanga Uhoraho  muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi Kayumba R. Olivier, yagize ati: “Mu guhangana n’ibiza bisaba ubufatanye, ni igikorwa nkomatanyanzengo, kuko iyo habaye ibiza hakangirika ibikorwa remezo nk’imihanda, icyo gihe Minisiteri ifite ibikorwa remezo mu nshingano, ubwo ni ho iyo ngengo y’imari inyura ngo hasanwe ibyangiritse”.

Yongeyeho ati: “Nta bwo uzabona Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) irimo isana twe turahuza, tukareba kandi tugakurikirana niba ibyangiritse birimo gusanwa, ko bikorwa neza byaba na ngombwa tugatanga inama. Ibikorwa remezo ku rwego rw’Igihugu n’imihanda yindi y’uturere ibikorwa byose byaratangiye irimo irasanwa bigeze nibura hagati ya 70%- 80%”.

Yanavuze ku bikorwa by’imihanda bigisaba gushyirwamo ingufu. Ati: “Ahagishyirwa imbaraga ni ibirebana n’imihanda mito ihuza Imirenge, Utugari, Imidugudu na ya mateme, ahashirwa imifuka ngo kugira ngo hashakwe ibiti binini abaturage bakomeze batambuke, aho gushyira imifuka ngo hagomerwe amazi”.

Gukumira ni byo byiza kuko gusana biteza ibihombo (Foto MINEMA)

Guhangana n’ibiza ni igikorwa gisaba uruhare rwa buri wese, avuga ko bitareba Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi gusa, kuko iyo byabye bigera mu nzego zitandukanye z’ubuzima kandi bikagira ikiguzi bisaba haba kuri Leta n’uwo byagezeho.

Uruhare rwa buri wese mu micungire y’ibiza ni ingenzi nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri MINEMA, Philippe Habinshuti. Yagize ati: “Umuturage wagezweho n’ingaruka z’ibiza, aba asabwa kugira uruhare mu gusana. Urugero niba Leta itanze isakaro, umuturage na we ashaka ikibanza ndetse akazamura inzu”.

Ntabareshya Ildephonse wo mu karere ka Gicumbi yagarutse ku ngamba zimwe na zimwe zafasha gukumira ibiza, avuga ko we umusanzu we ari ugutera ibiti no gucukura imiringoti. Ashishikariza buri wese gufata ingamba yo gukumira ibiza.

Buri muntu arashishikarizwa kwisizuma agafatwa umwanya wo gufata ingamba, hakumirwa ibyateza ibiza. Kandi buri wese akabigira ibye akumva ko guhangana n’ibiza bimureba, kubera ko iyo habayeho kubikumira hakiri kare birinda umuntu kuba yahura n’ibihombo.

Ahangiritse imirima MINAGRI ni yo ikurikirana, byaba byaturutse ku iyangirika ry’ibidukikije nk’imigezi yateje imyuzure bikareba abafite mu nshingano ibidukikije (Foto MINEMA)

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.