21°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

MINECOFIN yijeje Abanyarwanda ko nta bura ry’ibiribwa rizaterwa n’iyi mvura

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 04-02-2020 saa 08:59:35
Minisitiri w'imari n'Igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel, yizeza Abanyarwanda ko nta kibazo cyo kubura ibiribwa kizabaho kandi ibiciro nabyo bizakomeza kumanuka (Foto Samuel M)

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Dr. Ndagijimana Uzziel, yatangaje ko Abanyarwanda batagomba guhangayika ko umusaruro ushobora kuba muke cyangwa uwabonetse mu gihembwe gishize ukaba wagira ikibazo kubera imvura irimo kugwa muri aya mezi abiri atangira umwaka wa 2020, yizeza ko Guverinoma y’u Rwanda yamaze gushyiraho ingamba zo kwita ku musaruro uzaboneka kandi ibiciro na byo byatangiye kumanuka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Ndagijimana yavuze ko igihugu kiteze umusaruro mwiza ku bihingwa ngandurarugo nubwo iyi mvura ikomeje kugwa.

Ati “Ndagira ngo nkwizeze ko nshingiye ku nyigo Guverinoma yakoze, turimo kwitegura umusaruro mwiza uturutse mu gihembwe cya mbere (A); ibihingwa byose by’ibanze nk’ibigori, ibishyimbo n’ibindi by’ibinyamayogi twizeye umusaruro mwiza urenze uwo twagize mu mwaka ushize igihembwe nk’iki”.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yakomeje avuga ko imvura igwa mu kwezi kwa mbere, mu kwa kabiri wenda ari imbogamizi ku musaruro w’iki gihembwe.

Ati “Ni ikibazo ariko Guverinoma yafashe ingamba zo gutuma hitabwaho umusaruro wabonetse mu gihembwe gishize, hagabanywa ibihombo byawo. Uyu mwaka by’umwihariko twashyize ingengo y’imari ihagije mu kongera ibizatuma twita ku musaruro nk’ibyo kuwumisha.

Twanashyizeho ikoranabuhanga mu gushyiraho ubwumishirizo bugendanwa buri kugezwa mu bice bitandukanye by’Igihugu byumisha ibinyampeke bukajyanwa ahandi kumisha ibindi kandi dufite ububiko buhagije; ndizera ko twiteguye. Umusaruro ni mwiza, nta kintu cyatuma habaho kubura ibiribwa”.

Minisitiri Ndagijimana yakomeje avuga ko ikijyanye n’ibiciro biri kuzamuka ku isoko,  ko ugereranyije n’ibiciro byariho umwaka ushize muri iki gihembwe byari biri hasi, bigeze mu mpera z’umwaka wa 2019 birazamuka, ariko bijyanye n’uko umusaruro w’ubuhinzi wari uteye.

Akomeza agira ati “Mu Kuboza 2019, umurongo warahindutse ibiciro biramanuka kandi turizera ko no muri uku kwezi kwa mbere no gukomeza ibiciro bizakomeza kumanuka bikurikije umusaruro uri kuboneka ubu.”

Yahamije ko nka Guverinoma bizera ko bizamera neza ku mpande ebyiri, haba mu musaruro haba no ku biciro.

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.