23°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

MINECOFIN yasabye inzego za Leta guhagarika imisanzu y’Ikigega Agaciro

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 03-04-2020 saa 21:00:38

Minisiteri y’Imari n’igenamigambi yasabye inzego za Leta  guhagarika gukata abakozi imisanzu y’Ikigega Agaciro (Agaciro Development Fund) kuko amafaranga iki kigega cyabonye yashowe mu mishanga itandukanye ikaba ikomeje kunguka.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yashimiye abakozi bose ba Leta batanze imisanzu yabo mu Kigega Agaciro (Agaciro Development Fund).

Mu itangazo rya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ryashyizweho umukono na Minisitiri Dr. Uzziel Ndagijimana, yasabye abayobozi b’ibigo bya Leta gushimira abakozi babo bose batanze amafaranga yabo muri icyo kigega.

Ikigega Agaciro cyashyizweho mu nama ya kenda y’Umushyikirano yabayeho tariki 15-16 Kuboza 2011 kigamije gushimangira ubusugire bw’Igihugu no gushyigikira ubukungu bw’Igihugu,

Guhera mu mwaka wa 2014 ni bwo iki kigega cyatngiyegushora imar mu mishinga ibyara inyungu itandukanye ku buryo kuri ubu kimaze kugira ubushobozi buhagije.

Ubuyobozi bw’ikigega Agaciro buratangaza ko mu myaka igera kuri irindwi kimaze gishora imari kimaze kugeza kuri miriyari zirenga 195 z’amafaranga y’u Rwanda, kivuye ku kuri miriyari 18.5 Abanyarwanda batangiye bashyiramo.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “MINECOFIN yasabye inzego za Leta guhagarika imisanzu y’Ikigega Agaciro”

  1. Birashimishije Kandi biranejeje ko umusanzu w’abakozi watanzwe mu ikigenga development fund wateje banyiri ubwite imbere Ni iGihungu muri rusange.Nshima cyane igenamigambi ryiza Leta yacu irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame uburyo yita ku imibereho myiza y’Abanyarwanda ibateganyiriza.
    Imana ikize abanyarwanda n’ isi muri rusange icyorezo cya Coronavirus.
    Mugire amahoro y’Imana.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.