26°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

MINAGRI yasabye Gisagara gushyiraho amakusanyirizo y’ibitoki

Yanditswe na NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Ku ya Oct 13, 2018

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Nsengiyumva Fulgence, yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara gushyiraho amakusanyirizo y’ibitoki.

Nimu rwego rwo kugira ngo babashe korohereza abaturage kugira amahirwe yo kugeza umusaruro ku isoko ndetse n’inganda zibashe kubona umusaruro hafi yazo.

Ni mu gihe Akarere ka Gisagara kemeza ko hari intambwe imaze guterwa mu kongera umusaruro w’urutoki ndetse bakanavuga ko magingo aya bamaze kugera ku nganda enye zitunganya umusaruro bakoramo urwagwa aho rumwe muri zo ruri no mu nzira yo gukora imitobe.

Nsengiyumva yavuze ko kugira ngo aka karere gakomeze gutezwa imbere n’iki gihingwa, hakwiye gushyirwaho amakusanyirizo y’ibitoki, byafasha cyane yaba ku ruhande rw’abahinzi ndetse n’urw’abashoramari batangije inganda zikora urwagwa.

Mu gikorwa cyo gushyikiriza abaturage insina za kijyambere zo mu bwoko bwa Fiya, yagize ati: “Mbere na mbere turishimira ko umusaruro uboneka ariko bimaze kugaragara ko mu bihingwa byinshi ndetse no mu bindi bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ku bigori, ku mata iyo habonetse umusaruro abahinzi bagira ikibazo cyo kubijyana ku isoko ni yo mpamvu nko mu birayi turimo kubaka amakusanyirizo”.

Yakomeje agira ati: “No muri iyi gahunda y’ubuhinzi bw’urutoki ni ko tubibona, turavuga ngo niba uruganda ruhari, mbere y’uko hakubakwa n’izindi nganda tugire ahantu twakwita ikusanyirizo ry’ibitoki ku buryo abahinzi bajya bahageza umusaruro uruganda rukaba ari ho ruwugurira kandi ari hafi y’abaturage, uruganda akaba ari rwo rugeza umusaruro aho rukorera”.

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI Nsengiyumva Fulgence yagiriye inama akarere nyuma yo kugaragarizwa ibitoki byera muri Gisagara (Foto Nshimiyimana E)

Avuga ko ibi bizafasha abaturage kugeza umusaruro ku isoko kuko ubusanzwe ntibyoroheye umuhinzi kujyana umusaruro nko muri kilometero 20, bityo ngo inganda zikaba zikwiye gushyiraho aho zifatira umusaruro w’abaturage.

Iki gitekerezo kikaba kiri muri gahunda yo kongerera umusaruro agaciro kuko ngo uwongera umusaruro akwiye no guteganya uburyo bwo kuwugeza ku isoko, kuwubungabunga ndetse no kuwucuruza.
Ati:“Turavuga ngo reka twongere umusaruro ariko tunakore n’ibindi bikorwa biri imbere kugira ngo umusaruro wabonetse utaza no gupfa ubusa kandi wabonetse utwaye imbaraga nyinshi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Hanganimana Jean Paul yemeza ko ubu ari uburyo bwiza bwafasha mu kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi bw’urutoki kuko byafasha abaturage kandi n’inganda zigakomeza kwiyongera cyane ko uyu munsi ngo bamaze kugera ku nganda 4 zitunganya umusaruro kandi ngo hari n’izindi zasabye gutangira zicyuzuza ibisabwa.

Yagize ati:“Byafasha abaturage kungera ubuso bahingaho insina ndetse bakunguka, bikihutisha iterambera ry’ubukungu”.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kibilizi baganiriye n’Imvaho Nshya kuri iki gitekerezo bemeza ko cyafasha cyane kuko cyagabanya umwanya bamaraga berekeza ku nganda bajyanye umusaruro.

Mukankomeje Epiphanie uhinga urutoki, avuga ko hashyizweho ayo makusanyirizo byabafasha cyane, babona umusaruro bakaba bazi ko bawugurishiriza hafi bitabatwaye igihe kirekire kandi rimwe na rimwe bibasaba no kwishyura ababatwaza umusaruro, ngo begerejwe ayo makusanyirizo hari icyo byabafasha kinini.