25°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

MINAGRI yagaragarije aborozi uko ikiraro kigomba kubakwa

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL 

Ku ya 30-05-2020 saa 15:58:48
MINAGRI ivuga ko amatungo agomba kuba yubakiye ku buryo amashayi atayageraho cyangwa ngo yicwe n'izuba

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yagaragarije aborozi uburyo bagomba kubakamo ikiraro kugira ngo umworozi arinde amatungo izuba.

MINAGRI yagize iti : “Ikiraro kigomba kubakwa ku buryo kitareba aho umuyaga cyangwa imvura bituruka kugira ngo amashayi atagwa mu kiraro cyangwa ngo ajye mu byo amatungo ariramo. Irinde kandi kubaka ikiraro kireba aho izuba rirasira cyangwa rirengera kugira ngo urinde amatungo kwicwa n’izuba”.

MINAGRI ibinyujije Ku rubuga rwa “Twitter” yagaragarije aborozi ko ikiraro kigomba kuba kiri ahantu hegereye urugo ariko hashobora kwagurwa cyangwa ahantu byoroshye gukurikirana umutekano w’amatungo by’umwihariko ku gikumba rusange.

Ikomeza igira iti : “Tuvugurure ubworozi bw’inka twororera mu biraro kuko amatungo yacu akeneye kuba ahantu heza, agomba kuba arinzwe imvura, ubushyuhe, ibihe bibi n’indwara. Inka yororewe mu kiraro kandi nta mbaraga itakaza, kuko iba iri hamwe, ibyo bigatuma umukamo wiyongera”.

Marizamunda Léonard, umworozi mu karere ka Gicumbi avuga ko inka ze iyo imvura iguye zibangamirwa n’amashayi bityo akaba arimo kwiga uko yakubaka ikiraro ke neza.

Ati : “Inka zanjye iyo imvura iguye amashayi arazibangamira ndetse n’izuba ntiriba rizoroheye. Ubu ndimo kwiga uko nakubaka ikiraro neza nkaba nizeye ko nzabifashwamo n’umukozi w’umurenge ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi”.

Kamurase Alphonse, umworozi mu ntara y’Iburasirazuba nawe avuga ko atarazi uburyo bwiza bwo kubakamo ikiraro ariko ko agiye kukivugurura.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL 

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.