Miliyoni 661 ni zo zimaze kugaruzwa mu gihombo gisaga miriyari 2 cyatejwe Leta

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya 08-02-2020 saa 13:27:30
Hon. Muhongayire Christine, Perezida wa Komisiyo y'imibereho myiza mu Nteko ishinga amategeko

Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko yasesenguye raporo ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’Umurimo igaragaza igihombo cy’amafaranga asaga miriyari 2 cyatejwe Leta, aho amafaranga amaze kugaruzwa ari miriyoni 661 gusa.

Ibi ni ibyatangajwe na Perezida w’iyi Komisiyo, Hon. Muhongayire Christine mu isesengura ryakozwe na Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage ku gihombo cyatejwe Leta biturutse ku micungire mibi y’abakozi no kubirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Muhongayire avuga ko igihombo cyatejwe Leta ngo gishingiye ku buryo bwo gucunga abakozi nabi, aho umukozi yirukanwa hadakurikijwe amategeko cyangwa ibisabwa byose ntibyuzuzwe, bityo umukozi akirukanwa hari ibyo abura ngo huzuzwe ibiteganywa n’amategeko.

Ati “Igihombo gitezwa Leta ni igituruka ku micungire mibi y’abakozi, hari ubwo yirukanwa mu buryo butubahirije amategeko, icyo gihe akiyambaza inkiko akabatsinda, bityo akishyurwa, bivuze ko uwakoze ayo makosa yo kwirukana umukozi binyuranyije n’amategeko yagombye kubiryozwa umutungo Leta yatanze yishyura umukozi ukaryozwa umuyobozi babigizemo uruhare.”

Avuga ko ikifuzo ari uko abahombeje Leta bitewe n’amakosa yakozwe n’abayobozi bashoye Leta mu manza baryozwa ibyo Leta yatakaje.

Hon. Muhongayire avuga ko amafaranga amaze kugaruzwa mu isanduku ya Leta ari make urebye igihombo Leta yatejwe uko kingana.

Ati “Amaze kugaruzwa mu isanduku ya Leta ni miriyoni 661muri miryari ebyiri zisaga, bivuze ko akiri make cyane, nka Komisiyo y’inteko ishinzwe imibereho myiza y’abaturage ntituranyurwa.”

Ngo uretse no guhombya Leta, ngo kwirukana abakozi mu kazi mu buryo butubahirije amategeko na byo ni igihombo ku gihugu, ibyo byose bikaba ari ikibazo Inteko ikwiye gukurikirana mu nshingano zayo.

Abadepite bagize iyi Komisiyo barasaba Leta binyuze muri Minisiteri y’Ubutabera gukurikirana abateje igihombo Leta mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ahanini abahombeje Leta biturutse ku kwirukana abakozi mu buryo butubahirije amategeko.

Basanga amafaranga amaze kugaruzwa mu isanduku ya Leta ari make cyane ugereranyije n’igihombo Leta yatejwe, bagasaba ko byakorwa vuba ababarwaho ayo makosa yagushije Leta mu gihombo bagakurikiranwa bakishyuzwa, bityo amafaranga ya Leta akagaruzwa.

Umwanditsi:

MUGISHA BENIGNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.